Ibyo kwitaho mbere yuko umwana agera mu bwangavu

Yanditswe: 18-02-2016

Mbere yuko umwana agera mu bigimbi cyangwa se mu bwangavu hari ibyo umubyeyi aba agomba kwitaho akabigira akamenyero kugirango igihe umwana yageze mu bwangavu imibanire yabo itazabagora.

Dore ibintu by’ingenzi umubyeyi agomba kuba yaramenyereje umwana :
Gusangira ifunguro rya nijoro :
Birashoboka ko ku manywa utabona umwanya wo gutaha ngo ujye gusangira n’abana ariko byibura ugomba kumenyereza abana ko muba muribusangire ifunguro rya nimugoroba. Ni byiza ko ababyeyi bose baba bahari yaba umugore n’umugabo. Ibi bituma byibura ubona abana nabo bakakubona.

Kugira umwanya wo kubabaza amakuru y’umunsi : Abana bagomba kugira akamenyero ko umubyeyi aba ari buze kubabaza uko biriwe mu gihe runaka haba mu gihe bari ku meza nimugoroba cyangwa se igihe bagiye kuryama.

Ushobora no kubavugisha kuri telefoni yabo cyangwa se ugasaba uwo bari kumwe ko abaguha mukavugana igihe uri butahe utinze.Ibi bizakorohereza igihe umwaba ageze mu bugimbi n’ubwangavu kuko usanga baba badashaka kuvuga amakuru yuko biriwe igihe batabigize akamenyero.

Jya uganira nabo ku bijyane n’ikoranabuhanga : Muri iki gihe aho ikorabuhanga rikataje ni byiz ako uganiriza abana ku ikorabuhanga ukabasaba kukubwira ibyo baziho, waba ubizi ukabafasha kwiga ibishya batazi bituma ubona uko ubabwira ububi n’ubwiza bw’ikoranabuhanga bakiri bato bagakura babizi.

Kumenyana n’nshuti zabo : Abahanga mu kurera abana baravuga ngo si byiza ko uhitiramo umwana inshuti ariko inshuti ze zo ugomba kuzimenya. Fata umwanya nk’igihe bari gukina ugende ukine nabo bitumen nabo bakumenyera. Umusabe kubatumira mu minsi mikuru mugira mu rugo bizatuma ugenda uruhsaho kumenya inshuti ze izo nuko ziteye.

Kugirana ibihe byiza n’umwana : Reba ibintu umwana akunda niba ari ugutembera, gukora siporo runaka, kureba filimi n’ibindi mujye mujyana bizatuma umubano wanyu urushaho kuba mwiza ku buryo uzakomeza no mu gihe yagze mu bugimbi cyangwa se mu bwangavu.

Jya ubaha umwanya wo kuba bonyine bisanzure : Na none si byiza ko uhora ucunga umwana cyane ngo n’igihe umubaza amakuru yuko biriwe ube umeze nkuri kumucunga ngo umenye ko nta mkosa yakoze. Jya ugira ibihe umureke umuhe umwanya yumve ko ari kwiyobora adakoreye ku jisho.

Ibyo ni bimwe mu bintu umubyeyi aba agomba kugira akamenyero ku mwana mbere yuko ageza mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu aho biba bigoranye ko umwana agirana ubucuti n’umubyeyi we igihe atabimenyerejwe akiri muto.

Source : parenting.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe