Uko waboucla imisatsi utagiye muri salon

Yanditswe: 19-02-2016

Uburyo bwo gukora imisatsi ikiboucla aho iba imeze nk’isingazinze ariko bisa neza akenshi bikorwa muri salon hakoreshejwe ibyuma byabugenewe. Mu gihe ufite imisatsi idefrije cyangwa se ya naturel yari uburyo wajya ukoresha ukaboucla imisatsi utiriwe ujya muri salon.

Dore uko bikorwa :

Ufura mu musatsi nkuko bisanzwe bitewe n’ibikoresho ufite
Nyuma yo kuesa mu musatsi urawumisha, ukoresheje seche cyangwa se ugahanaguramo n’igitambaro cy’amazi

Igihe umusatsi utaruma cyane urawusokoza n’igisokozo cy’amenyo manini kugirango udacika

Iyo umaze gusokoza yusigamo mavuta make cyane ariko ukirinda ko agera ku mubiri kugirango utagutera imvuvu kuko mu mutwe haba hagikonjemo gake
Isuke udututa duto cyangwa se undi muntu muri kumwe atugusuke ku buryo tutari buze guhambuka

Ushobora kuturarana ijoro rimwe mu gitondo ukaduhambura cyangwa se ukatumarana week end yose ukazaduhambura mu gitondo ugiye ku kazi

Iyo umaze guhambura utwo dututa ntabwo asokoza ahubwo unyuzamo intoki gusa.
Ushobora ariko no gusokoza bitewe na moderi ushaka nko mu gihe ushaka ko imisatsi yizingazinga hejuru gua ahandi hakaba harambuye bisanzwe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe