Uburinganire mu kuremwa k’umugabo n’umugore

Yanditswe: 15-06-2014

Muri iyi nyandiko turashaka Gusobanura uburinganire bw’umugabo n’umugore bihereye muri bibiliya dore ko ari igitabo kigenderwaho n’abantu benshi mu kumenya ukuri ku bintu bitandukanye by’ubuzima. Ibisobanuro dutanga byavuye mu nyigisho za Pasiteri Christine Gatabazi.

1. Kuremwa mu ishusho y’Imana

Itangiriro 1:26-27 : Imana iravuga iti : tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu Nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose. Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo afite ishusho y’imana niko yamuremye. Umugabo n’umugore niko yabaremye.”

Ibi byanditswe byerekana ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana. Rero Bibiliya ntago yerekana ko batandukanye , uko Adamu yari afite ishusho y’Imana niko na Eva yari afite iyo shusho. Ibi rero ni icyerekana neza ko uburinganire bw’umugabo n’umugore bwari buri mu kuremwa kw’abantu bafite ishusho y’Imana.

2. Inshingano

Ku itangiriro 1 : 28 : Imana ibaha umugisha, irababwira iti, Mwororoke, mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu Nyanja, n’inyoni n’ibisiga , byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.

Imana yababwiye bombi, ibaha inshingano eshanu : 1. Mwororoke, 2. Mugwire, 3.Mwuzure 4. Mwimenyereze isi.5. Mutware ibyaremwe byose
Aha herekana neza ko bahawe inshingano zimwe. Usibye kuba nta gutandukanya imirimo ya buri umwe, nta nubwo herekana kuba umwe asumba undi mu mikorere ahubwo byerekana gukorana (Partnership) mu kuringanira k’umugore n’umugabo.

By’umwihariko byerekana neza ko Adamu na Eva bose bari bafite inshingano yo Gutwara isi, inshingano yerekana ubuyobozi kurenza izindi.
Bose rero bari bahawe ubushobozi bwo gukora nk’abungirije Imana ku byaremwe byose.

Banganyaga agaciro ko kuremwa n’Imana bikanatuma banganya ubuyobozi ku biremwa by’Imana. Umurimo wa Eva rero ntago wari ugarukiye ku by’urugo gusa ahubwo wageraga ku bushobozi bwo kuyobora byaremwe byose.

Byavuye mu nyigisho zitwa"The blue print of the creation of male and female gende" za Past Christine Gatabazi,

Ibitekerezo byanyu

  • wowe wanditse iyi nkuru Dufashe gusobanukirwa nijambo " tumuremere umufasha umukwiriye" nimpamvu ki Imana itavuze ngo ngo tumere mugenzi we ( kugirango wumve ko banganaga"kungana") ariko ubundi ijambo umufasha uzi icyo aricyo ? niba warigeze gukora nka Office assistant ariko nibwira ko niba utaranayewe yenda waramugize, wabonye uwo muntu wumufasha mubiro aba angana na Boss ???

    • Murakoze cyane ku gitekerezo mwatanze, gusa twifashishije abacukumbura Bibiliya berekana kuba umufasha icyo bisobanura. wasoma kuri iyi article twabisobanuyemo
      http://www.agasaro.com/spip.php?article421 ikindi twababwira ni uko utagereranya systeme y’isi n’iya Bibiliya. Ahantu henshi muri Bibiliya Imana yiyita umufasha w ;ubwoko bwayo none se Boss wayo ni nde ? ikindi Umwuka wera se ntiyitwa umufasha none se Boss we ni nde ? ikindi ese ko Yesu yogeje Ibirenge abigishwa be, wari wumva umu"boss" wabikoreye abakozi be ? ibi rero bikwereka ko utakora copy paste y’uko ibintu bikorwa mu buzima busanzwe ngo ubishyire muri bibiliya. wagombye kumva bibiliya muri Contexte yayo. Rwose Umugabo n’umugore barangana n’ubwo badasa, soma itangiriro 1 : 26.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe