Umuti woroshye w’ibimeme byo mu birenge
Indawara y’ibimeme ni indwara ihangayikisha kuko usanga bibabaza kuko iyo ubirwaye ugasanga hafi ya buri hagati y’amano byarahafashe, bikakurya ndetse bikaba byanatuma ibirenge byawe bihumura nabi.
Gusa burya kubivura ntibisaba ibintu byinshi kuko hari umuti woroshye wakora iwawe mu rugo ;
Tungurusumu ; Gata agasate kamwe ka tungurusumu ugasekure usage ahantu hari ibimeme. Ushbora no gufata ako gasate gasekuye ukagashyira mu kirahure cy’amazi yabize ukayakandisha mu bimeme biri hagati y’amano.
Vinaigre ; fata agatambaro gafite isuke ugatose muri vinaigre ugende usigisha hagati y’amano gahoro gahoro.
Bisigeho ugiye kuryamana urarane n’amasogisi.
Eau de javel ; Fata ikiyiko 1 cya eau de javel ugishyire mu litiro 4 z’amazi akonje. Yasuke mu ibasi ukandagizemo ibirenge umaremo iminota 15. Hanagura neza gahati y’amano ushyiremo poudre y’abana
Ubwo ni bumwe mu buryo bworoshye wakwivura ibimeme byo mu mano hagati.
Source ; afriquefemmes
Ibitekerezo byanyu
20 juillet 2016, 14:26, yanditswe na Byandagara assumani
Rwara mumano ibimeme ese mwiyo miti mwatubwiye umuntu yasigamo igihe kingana gute kugirango umuntu akire.