Ijipo zibera abakobwa bagufi

Yanditswe: 22-02-2016

Mu myambrire buri muntu agira umwenda umubera undi ukaba yawambara ntumubere bitewe nuko ateye cyangwa se uko areshya. Ku bakobwa bagufi hari amajipo ababera kuko aba ajyanye n’imiterere yabo.

Ijipo y’umupira igera hejuru y’amavi ; Muri iyi minsi aho ijipo z’imipira ziharawe ushobora kugura ijipo ngufi y’umupira kuko zimwe zigera mu mavi zitabera abantu bagufi ahubwo zituma urushaho kugaragaza ko uri mugufi.

Ijipo y’umupira igera munsi y’amavi ; Ijipo y’umupira igera munsi y’amavi nayo ibera abantu bagufi ariko ho bigasaba ko bashyiraho inkweto nende aho kwambariraho inkweto ngufi

Ijipo itaratse hasi ; Ijipo zitari droite usanga ziba zitaatse hasi nazo zibera abantu bagufi kuko zitagaragaz aubugudi cyane.

Ijipo zitaratse ngufi ; Ijipo igera mu mavi itaraste nayo ni nziza ku bantu bagufi kuko umuntu aba agaragara neza aberewe.

Izo ni zimwe mu ijipo zibera abantu bagufi n’abandi bari mu rugero baba atari bagufi kandi ntibabe barebare.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe