amandazi atarimo amazi n’amata
Ubu ni ubwoko bw’amandazi aba atarimo amata nta n’amazi arimo hari abazita bbenye. ziba zifite umwihariko wo koroha cyane.
Ibikoresho
- farini 400g
- amagi 10
- isukari 200g
- sucre vanie udupaki 3
- imperial vanille udusashe 2
- indimu udushishwa gusa n’igice cy’indimu umutobe
- capa mandazi ikiyiko 1
Uko bikorwa
- banza ukubite isukari n’amagi
- fata ifarini uyikubitiremo
- indimu yikandiremo
- vanies zose zikubitiremo
- capa mandazi yikubitiremo
- byose binoge bikore pate
- fata yapate uyikate ukoresha ikiyiko kuko iba yoroshye cyane ntago wayibumba nk’amandazi asanzwe. niba pate ikomeye cyane washyiramo amata make cyane.
- shyira mu mavuta yahiye udupande wakase, nahindura irange araba yahiye.