amandazi atarimo amazi n’amata

Ubu ni ubwoko bw’amandazi aba atarimo amata nta n’amazi arimo hari abazita bbenye. ziba zifite umwihariko wo koroha cyane.

Ibikoresho

  • farini 400g
  • amagi 10
  • isukari 200g
  • sucre vanie udupaki 3
  • imperial vanille udusashe 2
  • indimu udushishwa gusa n’igice cy’indimu umutobe
  • capa mandazi ikiyiko 1

Uko bikorwa

  • banza ukubite isukari n’amagi
  • fata ifarini uyikubitiremo
  • indimu yikandiremo
  • vanies zose zikubitiremo
  • capa mandazi yikubitiremo
  • byose binoge bikore pate
  • fata yapate uyikate ukoresha ikiyiko kuko iba yoroshye cyane ntago wayibumba nk’amandazi asanzwe. niba pate ikomeye cyane washyiramo amata make cyane.
  • shyira mu mavuta yahiye udupande wakase, nahindura irange araba yahiye.