Umugabo yamwangishije abana babyaranye

Yanditswe: 24-02-2016

Umubyeyi w’abana babibiri umaze imyaka ine atakibana n’umugabo,bakaba baratandukanye byemewe n’amategeko kubera imibanire mibi bari bafitanye,yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu umugabo nubwo batakibana yamwangishije abana babiri b’abakobwa bafitanye,none bakaba baratangiye kumwanga bakanamubwira amagambo mabi n’ibitutsi papa wabo aba yababwiye.

Mu buhamya bwe n’agahinda kenshi yagize ati :’’nabanye n’umugabo imyaka itanu ariko tubana nabi cyane kuburyo yanteshaga umutwe bikabije ndetse nyuma nza gufata umwanzuro wo gutandukana na we kuko nabonaga nta yandi maherezo kandi atajya ahinduka. Maze gutandukana nawe amategeko yemeje ko abana tubagabana,uwari mukuru ajya kubana na se kuko yari yaramaze gushaka n’undi mugore ,naho umuto turagumana.Ubwo umukuru agiye kugira imyaka icumi umuto we afite imyaka umunani.

Abo bana bose bariga mu mashuri abanza ariko uwo muto akunda papa we na mukuru we cyane ndetse akunda kunsaba ko ajya kumusura nkamwemerera kuko iyo mwangiye biramubabaza cyane,kandi iyo agiyeyo aba ashaka ko na mukuru we bahita bazana mu rugo na we akadusura ariko se akabyanga,ahubwo akabashyiramo umutima mubi wo kunyanga akababwira ibibi byanjye,akantumaho uwo muto ibyo azambwira n’ibitutsi byose antuka umwana akaza abintuka.

Kugeza ubu uwo mwana mukuru niyo duhuye ntaba ashaka kunsuhuza ngo papa wabo yababwiye ko ndi mubi,ngo simbakunda,ngo nzabica n’ibindi byinshi none n’umuto nawe sinkimubwira ngo anyumve aba ashaka kujya kubana na se. Nigeze gufata umwanzuro wo kumubuza kujyayo ariko papa we akamutega avuye ku ishuri hakaba ubwo amushukashuka akamujyana.

Ubu byabaye ngombwa ko nimuka aho nari ntuye n’umwana muhindurira ishuri kugira ngo ndebe ko atazongera guhura na se ngo akomeze kumunyangisha no kumwica mu mutwe,none umwana yarushijeho kunyanga,arivumbura akanga kurya,akanga kwiga ngo arashaka kujya kubana na se ngo ntazamwica ngo ndi umugome n’ibindi byinshi.

Nagerageje kuganira na ndamwinginga ngo areke gukomeza kunyangisha abana nabyaye ambwira ko icyo ashaka aruko azakomeza kuntesha umutwe kugeza ubwo muhaye abana be bose ngo kuko jyewe ntacyo dupfana,kandi nanjye abana ndabakunda nta nubwo numva bakwiye kurerwa na mukase nkiriho.

Ubu numva agahinda karanyishe,nabuze icyo nkorera uwo mwana ntako ntagira ngo yishime ndetse yibagirwe ibyo byose ariko bikanga ahubwo nkabona birushaho gufata indi ntera,agakomeza kunyanga,nkamubwira ntiyumve.’’

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mubyeyi ukomeje kwangwa n’abana yabyaye kandi abana bakiri bato cyane kubera umutima mubi bashyizwemo na se.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Mubyeyi watanze ubuhamya urakoze cyane,
    Gusa ntibyoroshye Guhuza ibitekerezo byo kurera abana igihe cyose ababyeyi batabana cyane cyane iyo batandukanyijwe n’ubwumvikane buke. Ibuka igihe wafataga icyemezo cyo gutana na we uko we yabifashe ! Igihe mwari imbere y’urukiko icyo wamureze n’ukuri kw’ibimenyetso watanze ! Ni ruhare ki wagize mu mibanire yanyu ? Burya GUTANA KW"ABASHAKANYE ni icyemezo cya nyuma, cyuzuye ubwikunde bwa buri umwe mu bashakanye birengagije uburere mbonezabupfura bw’ibibondo bibarutse. Byakorohera abatarabyaranye gutana kurusha ababyaranye. Gusa Humura, Abo baracyari abana, komeza ubereke isura ya kibyeyi itandukanye n’iyo se abakubwiraho, Usenge Imana niyo ihindura imitima, wirinde kuvuga se nabi mu maso yabo, ntimukarushanwe gusebanya. Uzasubizwa. Iyi nama nyikugiriye kandi mfite ibibazo nk’ibyawe. Gusa izo nama nguhaye nanjye nizo zimfasha, Ndi umugabo, ariko byari hafi nkajya i NDERA.

  • Ma,komera utabaze imana yo mu ijuru niyo ishobora
    Byose kandi ntakidashoboka kubayizera ,shikama
    Uyitabaze igihe kizaza utabarwe.

  • Muraho ?
    Komara komera ibibazo nkibyo biriho kandi benshi babana nabyo.
    Ariko njyewe nifuza kukugira inama ikurikira.
    Ntekereza ko ikintu gikomeye mu buzima ari uguheba urugo wari wubatse n’umugabo washatse kugeza ubwo umureka mugatandukana. Icyo ni icyemezo gisaba ubutwari nubwo abenshi babifata nk’ubugwari, ababinyuzemo barabizi. Ariko nanone ukwiye kwibuka ko abana banyu ari inzirakarengane. Nta kosa na rimwe bafite mubyabaye hagati yanyu. Nonese ari umukuru cyangwa umuto, kuki wumva wababaza abana bawe ?
    Niba bifuza gusura se ndetse no kubana nawe, ganira nabo nk’umubyeyi wumve uko babyumva ariko wibababngamira ni uburenganzira bwabo kubana n’umubyeyi bashaka. Uko ubabuza cyane ahubwo niko ubinjiza mu rwango bumva ko nta kiza ubashakira. Kandi nubwo urukiko rwabaganije abana, mukwiye kwibuka mwembi ko abo bana ari abavandimwe kandi babiri bonyine. Mubemerere nabo bajye babana, ni ibyagaciro mu buzima bw’umuntu. Ibyanyu, yaba wowe cyangwa umugabo wawe mwebwe muri bakuru, ariko ibyo murimo ni ukwikunda kugirango buri umwe wese yereke societe ko ariwe urera abana cg se ashimishe umutima we ko arera abana koko. Nonese kuki mutarimo gutekereza ku byiyumviro by’abana banyu ? Muhe abana ibyo bifuza, babane na se nibabishaka babane na nyina mwese muriho, kuko gutekereza mu buryo buri negative ngo uzarererwa na mukase wibuke ko na se azaba ahari kandi nawe arabakunda yarababyaye. Kuba wowe mutabana nkuko abyivugira ntacyo mupfana koko ariko abana bo ni amaraso ye. Wikwikunda cyane niwowe mubyeyi w’umugore kandi ntekereza ko aritwe tuba dukwiye gushakira abana umunezero kuruta ba se ugendeye ku isano dufitanye na bo nko kubatwita, kubonsa, kubarera,...Ba intwari rero wibuke ko abo baziranenge bakeneye uburenganzira bwabo cyane cyane ubwo kubana hagati yabo nk’abavandimwe. Ibyo wowe na se mwapfuye ntaho bahuriye nabyo. Mubafashe rero kunezerwa kuko umunezero wo mubwana ugira ingaruka nziza kuri ejo hazaza h’umuntu.

    Ibyo nkubwira nanjye ndi umubyeyi kandi nanjye nagize ibibazo nk’ibyawe. ariko iyo abana batangiye kwinjira mu bibazo byanjye na se mbabwira ko njye na se twari bakuru tugakundana tukabana ndetse Imana ikaduha umugisha tukababyara, hanyuma tukaza kugirana ibibazo bituma tutagikomeza gukundana ngo dukomeze kubana ariko ntamwanga ko ariko bo bategetswe kumukunda kuko nta wundi se bazongera kubona. Iyo babinsabye bajya kumusura kandi n’umunsi bazifuza kubana na we nzabareka babane nawe nubwo mu byukuri byambabaza birenze ubwenge. Iyo bambajije icyo twapfuye, mbabwira ko ibyo ari ibyabantu bakuru, babanze bige nabo bazabanze bakure nzababwira. bati wazababariye papa, nti naramubabariye rwose ariko ntago tuzongera kubana kuko aho ari ameze neza kandi nanjye meze neza.

    Nubwo ngusangije ubuzima gato, nagirango nkubwire ko tugomba kwiga kwitsinda nk’ababyeyi kandi kuba utabanye n’umugabo wawe utitaye kuwo ikosa ryabayeho, mugomba kubanza kwibuka ko abana nta kosa babifitemo na rimwe bityo mukagerageza kugabanya uburyo baba victime mu bibazo nk’ibi.
    Uzabibona ko nubasha kunezeza abana bawe nawe umunezero akenshi uba warabaye nk’inzozi mu bihe nkibi uzagaruka.

    Murakoze kandi nzishimira kubona comments zikurikiraho

  • Muraho ?
    Komera komera ibibazo nkibyo biriho kandi benshi babana nabyo.

  • niba bishoboka wasubira mu nkiko zikareba ko amategeko yahindura gahunda bakaguha abana ukabarera bombi hanyuma bakajya basura se rimwe na rimwe ku gihe kigenwe. Ugomba gushaka ibimenyetso byibi uvuga hano niyo batarenganura abana ukazicara uziko wagerageje. Kandi bashatse umuntu uganira nabo bana niminota 5 yonyine bahita bumva uko ibintu bimeze. ayo magambo bavuga ateye ubwoba.
    Uwo mugabo ni umugome kandi arikunda bikabije. gusa abana barimo gukura mu mayaka itatu ntibazaba bagishaka kumusuhuza no kumubona. wowe uzirinde kugira icyo umuvugaho kibi. nibagutuka ubakosore ubabwire ko ntaho byabaye ko umwana atuka umubyeyi ndetse ko na se batagomba kumutuka. Ubabwire ko ubakunda utabica ko uhora ubifuriza guhirwa mu buzima. Ubahe ibyangombwa bakeneye ubbereke urukundo nkumubyeyi.
    Nibamara gukura bazamenya ukuri uwo mugabo azareba nkumujura.
    Naho uyu wavuze hejuru ngo uzarebe uruhare wagize mu mibanire no mu mitandukanire. ibyo byararangiye ntacyo bikivuze kandi ntaho bihuriye nuburere bw’abana. Niyo amakosa yaba ari ayuyu mubyeyi . mugomba gutandukanya ibintu : kuba umufasha mwiza no kuba umubyeyi mwiza. byose ni icyemezo umuntu afata.
    Uriya mugabo afite ikibazo mu mutwe ni nayo mpamvu arimo kwiyicira abana bahagaze. aracyari mu byo kwihimura ku mugore kandi baratandukanye. ibyo byonyine byerekana kudashyira mu gaciro. Ubucamanaza bbutandukanya abana bukabagabanya ababyeyi nabwo ntabwo ndabgaye burya ruswa.

  • Mubyeyi ihangane kubaka nuko bimera, ariko ibyo byose birarangira cyane cyane iyo abana bamaze gukura babona aho ukuri kuri

  • Ngaho re ! Umubyeyi arifuza ko twamufasha tukamugira inama, uyu ngo ni Muhoza na we ati "Ubucamanza burya Ruswa" Ibi birerekana kubogama gushingiye ku marangamutima.Ndagushimye Xtine na Ngenzi ku nama mwahaye Uyu mubyeyi. Ni koko birababaza kandi cyane, gutwita, kubyara, konsa, kurera,....ariko nyuma bigasa nk’aho ubujijwe uburenganzira ku bana bawe ! Icyakora sinirengagije uruhare ababyeyi b’abapapa bagira mu kurera nabo ni abo gushimwa pe. Nshuti rero Komeza kubaha umugabo wawe, mushyigikire abana Banyu, I Burayi bibaho kandi niho dusatira. Ubundi se ubu abarera abana babana ijana ku ijana ni bande ko akazi kabyishe ! gushakana ni icyemezo cy’abantu bakuze, no gutana bikorwa n’abantu bakuze kandi ariugusha ari no gutana byose bigira ingaruka. so dukwiye kuzimenya mbere yo kwiyangaja. Ibyo uhura nabyo ku mirerere y’abana benshi bibageraho. Niba uwo mugabo agutukisha abana ni ikimnyetso ko mwagombaga gutana rwose, kuko ni mubi, uretse ko mwatanye sinzi uwo byaturutseho, ariko koko niba arera abana abatoza kwanga nyina ni umwicanyi wica imitekerereze yabana be ! kandi akarenze umunwa karushya ihamagara ! Ntibyoroshye ariko Mama iyakire kandi turagusengera. Imana izasanga uyu mugabo imutunguye, ibyo akora azabivamo kandi uzatungurwa ! Humura Imana niyo ihindura, kandi abana ni abana nzi neza ko bazakura niba ggusa abarihira ishhuri, bakarya, bakambara, bagasenga,....icecekere uze urebe uko bigenda. Uramenye utazavuga se nabi mu maso yabo, jya ushaka akantu nibura gakewamushimaho bumva, bo bizarangira bamuhindutse. ari ko integi yanjye si uko bahinduka se wababyaye, gusa izi nama nanjye zaranyubatse.

  • Inama njya ndayishingira ku bana. Nkuko mwese mwabivuze abana ninzirakarengane badakwiye kuzira ubuzima bwababyeyi babayeho. Icyashoboka cyose kiza gikwiye gukorerwa abana kugirango bazabe abantu bafite itandukaniro niryo ababyeyi babo. Ntamubyeyi ukwiye kwisimira ko ingeso ze mbi zagirwa numwana yabyaye cyangwe ngo uko yabayeho abe ariko umwana we azabaho. Uyumubyeyi rero naharanire kunezeza abana be ahe agaciro ibyo bamusaba kuko birakwiye. Naho se yabaroga ariko ntamuntu upfira gushira. Uko bakura bazagenda bamenya ukuri, ntabwo bazakomeza kuba abana. Yibuke ko uyumwana igituma ashaka gusanga se namukuru we nuko atabana nabo, wenda nibatandukana nawe bazamukumbura nkuko yabyivugiye ati umukuru hari igihe abashaka kuza kunsura. Uyumubyeyi nareke kwishyiramo mukeba we, ahubwo niba byashobokaga nkumugore wumunyabwenge yagerageza kwirinda imibanire mibi namukeba we, kuko niba umugabo ariwe mubi, mukeba we niwe uzita kubana be kandi nawe azamugira inshuti, ariko niba uyumubyeyi ariwe ufite amakosa nubwo yaba atabizi agomba kwihangana akiyacyira akanga gukomeza gukora amafuti akababarira abana be. Yituma abana basangira nawe agahinda kandi ntaruhare bagize mubyamubayeho.

    Bavandimwe ingo ziragoranye, iyo wunvise ibikorerwa mungo wibaza ikintu cyoroshye kikakuyobera. Abagore bunva ko aribo ngorwa, abagabo natwe turahangayitse, abantu babuze uburyohe murushako kubera kutagonda ijoshi. Murugo nuguhangana gusa, umugore yunva ko ntampanvu yo kuba ibyo yita umukoroni, umugabo nawe ati sinzagupfukamira nyamara iyo biregura buri wese akwereka ko ariwe mwiza kuruta mugenzi we. Mbese ibyingo tubibaze nde ko bituyobeye. Bamwe bati senga abandi bati ihangane, naho abandi bati va kubintu nyamara ibibazo biracyahari. Mana nugufasha abantu bawe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe