Uko wasubirana mu nda wahoranye nyuma yo kubyara

Yanditswe: 25-02-2016

Nyuma yo kubyara usanga ababyeyi benshi batongera gusubirana inda nk’iyo bahoranye, ugasanga bamwe batangira kwanga kurya kugirango babone uko bananuka inda. Nyamara burya hari uburyo bworoshye bwagufasha gusubirana mu nda wahoranye nyuma yo kubyara.

Kunywa amazi : Amazi ni ingenzi mu buzima bwa muntu no ku mubyeyi umaze igihe gito abyaye kuko bituma ubuzima bwe bukora neza bikarinda n’ibinure biza ku nda bigatera umubyeyi kudasubirana inda yahoranye nyuma yo kubyara. Amazi agomba kunyobwa neza ku kigero gihagije kandi ukirinda kuyavanga n’ibiryo igihe uri kurya, byibura ukayanwa mbere ho iminota 30 cyangwa se nyuma ho iminota 30.

Kwirinda isukari nyinshi : Isukari irengeje urugero yo mu byo kunywa n’iyongewe mu binyobwa nko muri za fanta, bituma inda idasubirana nyuma yo kubyara ahubwo bikakongerera umubibuho w’inda n’ibicece igihe ufata nyinshi.

Isukari ziba mu byo tunyw an’ibyo kurya nka za gato, n’ibindi bribwa biba byongewemo isukari si byiza ku muntu ushaka gusubirana inda uko yahoze. Mu myanya wo gukoresha ibiribwa n’ibinyombwa biryohereye wahitamo kurya imboga n’imbuto bihagije

Konsa umwana bihagije kandi igihe kirekire : Konsa umwana ntibimugirira umumaro wenyine ahubwo bifasha n’umubyeyi kugira ubuzima bwiza. Ugomba konsa umwana amezi atandatu nta kindi kintu umuhaye na nyuma yahoo ugakoeza kugeza byibura agize imyaka ibiri. Ibi bifasha umwana nawe bigatuma inda isubirana nkuko yahoze.

Gukora imyitozo ngororamubiri : Nyuma yo kubyara ushobora kandi gukomeza gukora imyitozo ngororamubiri, ukarindira byibura hakanyuramo amaze atatu ukabanza ugakomera. Nyuma yahoo wakomeza gukora siporo nkuko wazikoraga mbere cyangwa se ukaba wazitangira mu gihe utazikoraga mbere.

Irinde kurya ibyo ubonye byose kugirango ubone amashekereka : Akenshi mu muco w’abanyarwanda usanga nyuma yo kubyara babwira umubyeyi ko agomba kurya cyane kugirango abane amashereka ukazasanga avuye ku kiriri yarabyibushye cyane.

Yego amashereka aba akenewe ariko ugomba gufata ibiribwa byongera amashekereka kandi bitabyibushya. Urugero : Ibimera byose ukata bikazana amata( ipapaye, isombe,..), imboga z’igisura, imitobe y’imbuto, ibinyampe ( amasaka, ibigori) ,..

Igihe ubona inda yaranze gusubira uko yahoze nyuma yo kubyara wakoresha ubwo buryo kuko buri mu bwagufasha gusubirana n’inda igasubira nkuko yahoze.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe