Maureen Kyalya, umugore rukumbi wiyamamazaga muri Uganda

Yanditswe: 26-02-2016

Mu matora ya prezida aherutse kuba muri Uganda Maureen Faith Kyalya niwe mugore wenyine wari uri mu bakandida umunanai bahataniraga umwanya wa Prezida, muri abo umuni Museveni wari usanzwe ari prezida wa Uganda akaba yarongeye kwegukana amatora.

Maureen Kyalya umugore umwe wari wiyemeje guhatana n’abagabo barindwi ni muntu ki?

Ubusanzwe Kyalya ni umukobwa wa Kanobe Kyalya nawe wahze iari umunyapolotiki mu shaka ryahoze ryitwa Democratic Party.

Uyu mugore ubusanzwe ntabwo yari azwi cyane mu bya politike ariko yaje kumenyekana mu karere ka Jinja u8bwo yagahagaririaga mu matora y’abagore muri 2011.

Kyalya yamaze igihe kinini yiga mu Bwongereza akaba yari asanzwe azwi n’abantu batari benshi bo muri Busoga aho yavukiye mu myaka 41 ishize.

Muri 2011 ubwo yatsiga amatora yo guhagararira akarere ka Jinja nibwo yatangiye kumenyekana.

Muri 2012 muri Nyakanga, Maureen yagizwe umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurwanya ubukene muri Busoga aho byakunze kuvugwa ko atavugaga rumwe n’abakozi bakoranaga ariko we akavuga ko intego ye ari iyo kugabanya ubukne mu gace yahawe ka Busoga.

Nyuma yahoo Kyalya yaje guhagarikwa kuri iyo mirirmo prezida amusezeranira kuzamuha indi mirimo ariko ahitamo kwisubirira mu Bwongereza adahawe imirimo yasezeranijwe.

Uyu mubyeyi w’abana batatu, uzwiho guharanira impinduka muri sosiyete asanzwe ari umunyamategeko akaba yarize amategeko mur kaminuza ya Portsmouth mu Bwongereza. Yize amashuri ye yisumbuye muri Uganda ku ishuri ryisumbuye rya Iganga

Kyalya ni umukobwa wa Kanobe Kyalya wari uzwi mu ishyaka ya DP akaba yaranabaye umuyobozi w’akarere ka Jinja muri za 80. Mama we Irene Wekiya yigeze nawe guhagararira akarere ka Jinja mu nteko ariko kuri ubu ni amabasaderi wa Uganda mu Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Kyalya yaje kujya mu bakandida umanani baheutseguhatanira umwanya wa prezida waje wkegukianwa na Museveni. Gusa ubwo kwiyamamaza byari bigeze hagati, Kyalya yatunguye abari bamushygikiye atangaza ko yumva atagishishikwajwe no kwiyamamariza kuba prezida.

Nyuma yo gutsindwa kwa Maureen Kyalya yatangaje ko agiye gusaba akazi Museveni kuko ngo atazategereza imyaka itanu ya manda ngo yongere kwiyamamaza nta kazi afite. Uyu mugore ytangaje ko atazarindira ko prezida Museveni amuhamagara ko we ubwe azamwihamagarira akamusaba akazi.

Kyalya watsinsiwe ku majwi 0,4% avuga ko atishimiye uko amatora yagenze ariko ko n’ubundio uko yari bugende kose Museveni yagombaga gutsinda, nubwo agaruka ku baturage bo mu gace avukamo akavuga ko batamutoye nkuko bari barabimusezeranije.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.