Akamaro k’amazi y’ibirayi mu musatsi ucika

Yanditswe: 27-02-2016

Amazi y’ibishishwa by’ibirayi bibisi atavangiyemo ikindi kintu, kuyakoresha wita ku musatsi ni ingenzi cyane kuko bifasha kugira umusatsi mwiza ukomeye udacikagurika,kandi ufite itoto ku muntu wese ushaka kuwutereka,akagira ikibazo cy’uko ucikagurika.

Uko bikorwa

1. Uronga ibirayi neza mbere yo kubihata ugiye kubiteka,maze ibishishwa byabyo ukabishyira mu kintu gifite isuku,aho kubijugunya.
2. Fata bya bishishwa bitarumuka cyane ubisye cyangwa ubisekure,bihita bibyara amazi
3. Bimaze kunoga neza,ubisiga mu musatsi
4. Tegereza iminota 30,maze ubone kumesamo n’amazi na shampoo

Ibishishwa by’ibirayi bikungahaye kuri polysaccharides,potassium,calcium,zinc,fer na vitamini C ari nabyo bifasha umusatsi guhorana itoto no gukomera ntucike kandi ibirayi bishobora gukoreshwa ku musatsi wose waba uw’abirabura ndetse n’abazungu bigira umumaro umwe.

Nguko uko wakoresha amazi yo mu bishishwa by’ibirayi bibisi mu kwita ku musatsi wawe mu gihe ugira umusatsi udakomeye ucikagurika.

Source;afriquefemme

Nziza paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.