Imyenda ijyana n’igihe cy’ubukonje

Yanditswe: 29-02-2016

Muri iyi minsi imvura iri gucishamo ikagwa cyangwa se hakaba hakirirwa hakonje umunsi wose. Mu gihe rero hakonje hari uburyo wakambara neza ntiwicwe n’imbeho kandi ukaba wanarimbye.

Kwambara umupira wa runiga ukawutebeza ; Umupira wa Runiga ushobora kuwambara ukawutebeza mu ijipo cyangwa se mu ipantaro ya jeans ukaba uri umugore wirinze imbeho kandi wanarimbye.

Umupira wa runiga udatebeje ; Hari ukwambara kandi umupira wa runiga mugufu hasi ntutebeze nabyo bikurind aimbeho kandi ukaba usa neza.

Kwambara agakote karenzeho ; Hari ensemble ziba zifite udukoti duteye ku buryo tumeze nk’uturenzeho ku buryo amaboko iyo amanuye aba afubitse akamera nkahowashyize amaboko imber eku gakoti, ariko niko kaba kadoze ariyo moderi yako.

Kwambara agakoti gasanzwe ; Ushobora kandi kwambara agakoti gasanzwe kari kuri taye nabyo biragufubika kandi ikirere cyahinduka hagashyuha ukaba wagakuramo uagasigarana agashati cyangwa se agapira k’imbere.

Mu gihe cy’ubukonje rero nabwo ushobora kwambara neza ukaberwa mu gihe uzi imyenda ushobora kwifubika ikagaragara neza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe