Uko wafasha umwana kwigirira icyizere

Yanditswe: 03-03-2016

Kuba umwana akura yifitiye icyizere ni bimwe mu biba bizamufasha mu bihe bye biri imbere kuko ahanini usanga kutigirira icyizere biba byarapfirtiye mu bwana. Umubyeyi rero afite uruhare runini mu gutuma umwana we akura yifitiye icyizere agihe amufashije mu buryo bukurikira :

Gutera umwana umwete mu byo akora : Si ngombwa ko umubyeyi arindira ko mwana agera ku musozo w’ibyo akora ngo abone kumushimira ko yakoze neza hubwo n’igihe akiri mu nzira ni byiza kumutera umwete. Urugero niba umwana yakweretse amanita yabonye muri test ukabona yatsinze wimubwira ngo nzabishima ari uko ubonye umwanya mwiza ku mpera z’igihembwe. Ahubwo wahita umushimira ukamubwira ko akomereza aho.

Kora ku buryo umwana abona imbaraga yashyizemo : Si ngombwa ko uhora umushimira gusa kuko n’uburyo uha umwanya ibyo akora bimutera umwete ubwabyo. Niba umwana aje akwereka igishushanyo yakoze jya ubiha umwanya ubanze ukirebe aho kumubwira ngo ba ugishyize khariya ndaza kukireba mu kanya.

Jya wibutsa umwana wawe ko gukora ikosa rito atariko gutsindwa : Niba umwana atsinzwe irinde kumwereka ko ubuzima burangireye aho. Komeza umutere umwete umubwire ko ubutaha bizagenda neza.

Jya umureka agire imirimo yo mu rugo akora : Iyo umwana afite imirimo yo mu rugo akora bimwongerera icyizere no kumva ko hari uruhare afite mu bikorerwa mu rugo.

Jya uha umwana umwanya wo kubana nawe : uko uha umwana umwanya akabona ko umwitayeho bimwongerera kumva ko ari uw’agaciro bityo nawe akigirira icyizere.
Ibindi wakora :

  • • Jya ureka umwana agaragaze ibyuyumviro bye kandi umuhe umwanya wo gutanga ibitekerezo bye n’ibyifuzo bye
  • • Jya wereka umwana ko umukunda haba mu bibi no mu byiza n’igihe akoze ikosa umuhane mu rukundo
  • • Jya umureka rimwe na rimwe yifatire umwanzuro. Urugero ushobora kumureka agahitamo umwenda yambara,..
  • Ibyo uzirinda :
  • • Irinde guhora ucunga umwana wawe cyane kuko bimwereka ko ntacyo ashoboye
  • • Irinde guhora uvuga umwana wawe ibibi gusa aahubwo wibande no kubyiza agira
  • • Kumugaya uganisha kubyo yakoze aho kuganisha kuri we. Urugero niba umwana yakubaganye wamubwira uti gukubagana si byiza aho kumubwira ngo uri inkubaganyi.
  • • Irinde kumugereranya n’abandi bana
  • • Ntukajye wisuzugura imbere y’umwana
  • • Irinde guhora uvuga ko abandi aribo bashoboye kubera impamvu runaka

Ni ngombwa rero ko umwana atoza gukura yifitiye icyizere jkuko biba bizamufasha gukura ari wa muntu udatinya uba wifitiye icyizere dore ko icyizere kiri mu bifasha abantu kugera ku ntsinzi no ku ntego zabo.

Source : Naitreetgrandir.com

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe