Amakanzu n’amajipo y’ibitenge magufi y’babadamu

Yanditswe: 06-03-2016

Amakanzu n’amajipo bidoze mu bitenge usanga abakobwa n’abadamu benshi babikunda cyane bagahitamo moderi zitandukanye badodesha,ariko uyu munsi twabahitiyemo moderi z’amakanzu n’amajipo magufi y’abadamu bakiri bato,bashobora kudodesha.

Umudamu ashobora kudodesha ikanzu ngufi igera mu mavi,itaratse ifite amaboko maremare mu ijosi hatarangaye cyane.

Hari kandi ikanzu ngufi igera mu mavi ikaba nayo ifite amaboko maremare,ikaba ifite amarinda atuma izana amataye.

Umudamu ukiri muto kandi ashobora kudodesha ijipo itaratse,ngufi igera munsi y’amavi ,ifite mu nda hakoze nk’umukandara munini.

Nanone umudamu ashobora kudodesha ikanzu itaratse cyane nayo igera munsi y’amavi,ifite amaboko maremare kandi ibitenge byacyo bidasa ariko bifite amabara ateye kimwe kandi mu ijosi hakoze nka v igice cy’inyuma,naho imbere ari hato.

Izi nizo moderi z’amakanzu n’amajipo magufi y’abadamu bakiri bato bashobora kudodesha mu bitenge kandi bakaba bambaye neza imyenda yiyubashye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.