Amakanzu y’ibirori y’abadamu bakiri bato

Yanditswe: 06-03-2016

Hari ubwo usanga umudamu ukiri muto akenera kujya mu birori,ugasanga abuze umwenda wiyubashye yakwambara,ariko hano hari amakanzu maremare ya moderi zitandukanye kandi zigezweho,umudamu ashobora kugura cyangwa akadodesha.

Umudamu ukiri muto ashobora kujya mu kirori runaka yambaye ikanzu ndende iri kuri taye ya goruje idafite amaboko irangaje ibitugi byose kandi ifite uburyo ikoze neza mu gituza hayo.

Nanone kandi hari ikanzu nziza ya dorite ikoze nk’isengeri idafite amaboko kandi ya droite igera ku birenge,ikaba yegereye uyambaye kuva hasi kugera hejuru.

Umudamu ukiri muto kandi aberwa no kwambara ikanzu ndende igera ku birenge nayo iri kuri taye,ikaba ifite amaboko maremare iteyeho agace gato gatarase ku mayunguyungu,mu gatuza ikoze nka v,nayo iba nziza cyane

Umudamu kandi ugioye nko mu bukwe yakwambara ikanzu ndende itaratse kandi igera ku birenge,ikaba nayo ari goruje irangaye ibitugu byose kandi imufashe mu mabere,nayo iba ari umwenda wubahishije uwambaye.

Aya niyo makanzu y’ibirori,umudamu wese ukiri muto ashobora kwambara kandi ukabona ko aberewe,kandi akaba yayidodeshereza cyangwa akayigura idoze.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.