Murumuna we yamwiciye ubukwe

Yanditswe: 08-03-2016

Gupfusha ubukwe ni ikintu kibabaza ndetse kikanahungabanya umuntu bibayeho. Umukobwa utarifuje ko tuvuga izina rye yaduhaye ubuhamya bw’agahinda kenshi yatewe no kuba uwo yari yizeye nka murumuna we ariwe waje kumwicira ubukwe, bugapfa habura icyumweru kimwe ngo bube .

Yagize ati : “ Nakuze ndi umwana w’imfubyi kuri mama turerwa na mukadata ariko nta kibazo twari dufite kuko nabonaga atadufata nabi njye na musaza wanjye, ibyo yakoreraga abana be nibyo natwe yadukoreraga ku buryo twamwitaga mama nawe akavuga ko turi abana be.

Naje gukundana n’umusore tumarana imyaka itatu twemeranya no kubana ariko Satani yaje kubyivangamo mpemukirwa na murumuna wanjye tuvukana kwa papa gusa, twarakuranye ariwe muvandimwe niyumvamo kurusha na musaza wanjye twari duhuje ababyeyi bombi.

Ubwo twapanze ubukwe ibintu byose tubishyira kuri gahunda buri buke tujya mu murenge, uwo murumuna wanjye tuvanye guhaha ibintu tuzakoresha mu bukwe, arambwira ngo muherekeze anyure ku muhungu w’inshuti ye bigana ngo hari note ari bujye kuzanayo.

Twagiwe iwe dusanga umusore ari mu rugo wenyine uwo murumuna wanjye yitaba telefoni asa n’ubwiwe inkuru yihutirwa arambwira ngo tube tuganira araje agiye ku muhanda gato. Hashize nk’iminota 30 nkimutegereje namuhamagara telephone nkayibura, ubwo hari agiye guhamagara fiance wanjye kuko ngo yari amaze iminsi amubwira ko ntitwara neza ariko we ntabihe agaciro akumva ko ari ukumparabika.

Ubwo uwo musore wiganaga na murumuna wanjye nawe sinzi signe( ikimenyetso) umukobwa yamuhaye, akimenya ko bageze ku muryango atangira kunyisomeshwa ku itama nk’abantu basanzwe bamenyeranye, igihe ndiho mwiyama namusezera ngo nitahire, mbona murumuna wanjye na fiance wanjye bampagaze imbere.

Ubwo fiancé wanjye yararakaye cyane ashaka no kudukubita njye nuwo musore nanjye ariko musobanurira adashaka kunyumva.

Fiance wanjye yahise afata moto nanjye numva meze nkuru mu nzozi murumuna wanjye nawe aba arasohotse nanjye ndasohoka ndataha, nagiye kugera mu rugo inkuru zantanzeyo ngo fiancé yapfashe njya gusezera umusore wundi nababangikanyaga.

Narababaye mbura umuntu numwe ntura agahinda. Burya koko ngo umwanzi mubi ni uwo mubana mu nzu ! Nahise mbona urwango uwo mukadata yanyangaga nubwo mbere ntabibonaga. Ibaze nawe umuntu ufata nka mama wawe ariko akaba ariwe wa mbere uterefona abantu ngo ubukwe ntibukibaye. Ubwo Data yari atarava ku kazi aba arazimukubise ngo umukobwa wawe ubusambanyi bumukozeho none baramubenze.

Mwa bantu mwe gupfusha ubukwe birababaza wongere uti birababaza, byakongeraho ko nta ruhare wabigizemo bikarushaho gutera intimba.Imiryango yarandakariye, umuntu umwe wenyine wanyumvaga agapfa kwizera ukuri kwanjye ni musaza wanjye wenyine.

Kuva ubukwe bwapfa natangiye gutotezwa cyane na mukadata ngo nasebeje umuryango ntuma dupfusha ubusa amafaranga ngo turagura ibishyingizwa, ngeze aho mfata umwanzuro wo kujya kwibana byibura nkahunga mukadata n’umukobwa we.

Nihaye amahoro ariko nkumva uko bizagenda kose, ukuri kuzagera aho kukamenyekana. Hashize amaze atatu nasabye wa musore twakundanaga guhura tukaganira akajya yanga ariko nyuma aza kunyumva turahura.

Namubwije ukuri kandi nawe yari asanzwe azi ko nta ngeso mbi ankekaho. Gusa nawe uri umuntu ushyira mu gaciro wabonaga ko hari ikibyihishe inyuma ko ari ibintu byari byapanzwe.

Twavuye aho twahuriye twongeye kwiyunga, hashize andi mezi atatu twarongeye dufata indi gahunda yo gukora ubukwe, ubu muri uku kwa gatatu tuzasezerana imbere y’Imana mu murenge ho twamaze kuvayo.

Umuntu wese uzasoma ubu buhamya namugira inama yo gushishoza kuko amabwire hari ubwo aza afite n’ibimenyetso simusiga ukaba wabyitiranya n’ukuri.

Agasaro

Ibitekerezo byanyu

  • ihangane nshuti wahuye nibibazo ariko nyuma Imana yerekanye ko ishobora byose.

  • Imana ishimwe ko mwiyunze.

  • Imana ishimwe ko mwiyunze.

  • yoooo !!!mbega agahinda kabantu bashaka gusenya ibyo batubatse ? !!!!sha ihangan.gs imana usenga Ishimwe kuko numukozi wumuhanga !gusa uzace akenjye ntibazigere bavogera urugo rwawe kuko noneho bakora ibirenz ibyo !!urakoz cyane kd

  • buriya Imana yagiraga ngo ikwereke abo ubana nabo ariko Imana ishimwe ko mugiye kubana

  • imana ishimwe, murumuna wawe azicuza kdi ibyoyakoze bizamukurikirana

  • yooo pole sana nshuti imara irakuzi pe ?

    l

  • Imana ishimwe ko mwiyunze. Buriya Imana yashakaga kukwigisha ngo ikwereke abo mu bana abaribo kuko wari warabizeye. Nyamara Imana yabonaga ingeso zabo wowe utari kubasha kubona. Imana yacu ni se w’imfubyi ntabwo yari kukereka. Komera uzajye uyishima uko bwije nuko bukeye. Uzababarire abaguhemukiye ntuzabiture kuko guhora ni uk’Uwiteka.

  • nonese ubwo ntuhakuye isomo "nyinawundi ntaba rinyoko"as kitoko says.

  • inama nakugira nukunamba kuri Mana yabasubiranyije ntuyiveho ikaba n’umujyanama wawe

  • yewe Imana yarigaragaje ,ariko baramwaye.Imana Ishimwe

  • Nicyo nkundira IMANA mwene Data kandi abanyarwanda baciye umugani ngo ihoora ihoze. Niba ari byo koko birumvikana ko wari umupango wa mukaso n’umukobwa we. Gusa,nakugira inama yo kwihangana yewe ntuzanabereke uburakari numara kubana n’uwo musore,ariko uzabirinde cyane numara gukora ubukwe hamwe no gusenga cyane kuko umuntu watekereje gukora ibyo yanakuroga kandi burya babikora cyane umunsi nyir’izina w’ubukwe. Papa wawe kandi nawe namugira inama yo kuzabyitwaramo neza kugirango adasenya cyane cyane anagirira abana babo,ariko ntibyamubuza kwerekana ko yamenye ukuri. IMANA yo mu ijuru izakurengere.

  • Nicyo nkundira IMANA mwene Data kandi abanyarwanda baciye umugani ngo ihoora ihoze. Niba ari byo koko birumvikana ko wari umupango wa mukaso n’umukobwa we. Gusa,nakugira inama yo kwihangana yewe ntuzanabereke uburakari numara kubana n’uwo musore,ariko uzabirinde cyane numara gukora ubukwe hamwe no gusenga cyane kuko umuntu watekereje gukora ibyo yanakuroga kandi burya babikora cyane umunsi nyir’izina w’ubukwe. Papa wawe kandi nawe namugira inama yo kuzabyitwaramo neza kugirango adasenya cyane cyane anagirira abana babo,ariko ntibyamubuza kwerekana ko yamenye ukuri. IMANA yo mu ijuru izakurengere.

  • Imana ishimwe rwose uwo musore yarebye kure biduhe isomo ntitukubakire kumabwire

  • imana irakuzi

  • ibyo bitubere isomo,burya koko umwanzi wawe ntaba kure.gusa imana ibasha kurenganura abarengana.ishimwe cyane ko yigaragaje nawe ujye uyihesha icyubahiro.nshuti imana ibashyigikire pe !

  • Halleluaaaaaa nishimye ukuntu Imana yakuneshetrje

  • Mana bibaho c gusa lmana ishimwe kowasubiranye umuntu ndi mugali ntuzibeshye narimwe uvuga ngo uzi umuntu twirinde

  • Imana ni mana abo bantu uzabitondere banakuronga sha najye bari bagiye kunyicira ubukwe ngi wacu dutera umwaku ngo turaronga kandi uwabivugaga iwabo baronga kubi ariko uwawe aba ruwawe

  • imana ihabwe icyubahiro uzajyende nawe umenye ubwenge umenye ikikujyanye uzabe umugore ubereye urugo kandi ujye utushaho gusenga lmana uzabe ariyo ujyisha inama

  • Yoo Imana ntirenganya buriya yagirango ikwereke ko arImana na murumuna wawe na nyina bazumirwa.

  • Uziko wagirango ninjye bibayeho ! gusa nanjye mukadata yarabinkoze nuko ndi umugabo ariko yararinkoreye !

  • hejuru yabyose hari Imana, ukuri guca muziko ntigushya, muzaharanire kukunambaho

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe