Uburyo warinda uruhu gusaza vuba

Yanditswe: 08-03-2016

Hari abantu usanga bafite uruhu rushaje ukaba wabaha imyaka myinshi kandi bakiri bato. Mu rwegp rwo kwirinda rero ko uruhu rwawe rusaza imburagihe hari ibyo wakora bigatuma uruhu rwawe ruhorana itoro , kandi ibyo bintu ntibigoye kubikora.

Dore uko wabigenza :

Kujya ukora mask y’ubuki n’igi : ufata umweru w’igi n’ikiyiko cy’ubuki ukabivanga, warangiza ukabyisiga mumaso usa nukora masaje gahoro gahoro. Urabireka bikamara iminota 20 nyuma ukaza kubikaraba. Ibi wabikora rimwe mu cyumweru.

Masaje y’amavuta ya elayo : Fata amavuta ya elayo wisige mu maso ukora akamasaje gahoro gahoro nyuma uze kubikaraba hashie iminota 15. Ibi birinda uruhu kuzana iminkanyari vuba rugahora rworoshye. Wabikora nka kabiri mu cymweru.

Kurya imboga n’imbuto bihagije : Kurya imboga n’imbuto bikiri bishya nabyo bifasha mu kurinda uruhu gusaza vuba. Ni byiza ko byibur aku munsi ubonaubwoko buburi bw’imboga byaba byiz aukazirya ari mbisi( salade), ukanafata ubwoko bubiri bw’imbuto butandukanye.

Kunywa amazi ahagije : amazi nayo arinda uruhu gusaza vuba. Ku muntu mukuru ushaka ko uruhu rwe rudasaza vuba aba agomba byibura kunywa ari hagati ya litiro 1 na litro n’igice.

Kuruhuka bihagije no gusinzira neza : igihe umubiri wawe utaruhuka bihagije kandi ukaba usinzira nabi uruhu rwawe rwaba rufite ibyago byo gusaza vuba. Ni byiza kuruhuka kandi ugahiorana akanyamuneza kuko umunabi no kunanirwa naby bitera uruhu gusaza vuba.

Mu gihe rero ushaka kurinda uruhu rwawe gusaza vuba ibi ni bimwe mu byo wakurikiza bikabagufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi, kuko usibye kurinda uruhu, bifitite n’indi mimaro itandukanye umubiri wacu.

source : afriquefemmes

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe