Inyungu abagore bakura mu kwizihiza umunsi wabo

Yanditswe: 08-03-2016

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, wemejwe n’umuryango w’ababimbumye mu 1972, mu Rwanda utangira kwizihizwa mu 1975 ubu ukaba ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 42. Muri iyi myaka yose uyu munsi umaze wihighizwa, wakibaza inyungu abanyarwandakazi bamaze gukura mu kwizihiza uyu munsi abenshi bita ko ari umunsi wabo.

Mu kumenya umumaro uyu munsi umariye abagore twegereye bamwe mu bagore baturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu, maze batubwire inyungu bakura mu kwizihiza umunsi w’abagore.

Uwitwa Nyirambonimana Rachel ukomoka mu karere ka Bugesera yagize ati : “ Mbere numvaga umunsi w’umugore ntawuha agaciro ariko ubu nungukiye byinshi muri wo kuko ariho navanye igitekerezo cyo gutangira kwizigamira, ubwo twari ruei mu birori byo kwizihiza umunsi w’abagore mu mwaka wa 2013, umugore umwe agatanga ubuhamya bw’uko yahereye ku mafaranga make none akaba amaze kwiteza imbere.

Yarongeye ati : “ Ntashye uwo munsi nafashe umwanzuro wo gutangir akwizigamira kandi byaramfashije ubu nsigaye mfite na konti mbikaho udufaranga duke mbona kandi birapfasha, bigatuma igihe ngize ikibazo mbona udufaranga two kwitabaza bitangoye. Ubu noneho nasabye inguzanyo njya mu bucuruzi bw’imboga kandi ndikubona ndi kuyishyura neza, ninyimaramo nzongera mfate n’indi nguzanyo”

Si Rachel wenyine wo mu karere ka Bugesera wagize icyo yungukira mu kwizihiza umunsi w’abagore kuko na Mukaturatsinze wo mu karere ka Kicukiro avuga ko ajya kumva bwa mbere akarima k’igikoni yakumvise yagiye kwizihiza umunsi w’abagore, akaza akabishyira mu bikorwa none ubu akaba yaratandukanye n’ikibazo cyo kubura imboga iwe mu rugo.

Kamanzi Jackline, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, ubwo yari mu nama n’abanyamakuru itegura uyu munsi w’abagore yagarutse ku bizaba byishimira umugore yagezeho, ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore, agaruka ku byagezweho mu iteram,bere ry’umugore harimo kuba ubukene bwaragabanutse mu ngo ziyobvowe n’abagore kuva ku kigero cya 66.3% mu mwaka wa 2001 kugeza kuri 24% mu mwaka wa 2012, kuba umugore asigaye ari mu nzego zifata ibymezo kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, kwitabira ibigo by’imari aho abagore bangana na 44% ugereranije n’abagabo 57.6% ba,aze gufunguza za konti muri za SACCO ,kugabanuka kw’abagore bapfa babyara n’ibindi.

Ibi byose byagezweho ntawashidikanya ko kwizihiza umunsi w’abagore, byabigizemo uruhare kuko hari ibiganiro byinshi bihatangirwa bituma abagore ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange bahungukir aubumenyi bubafasha kwiteza imbere, gukemura amakimbirane yo mu ngo n’ibindi.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Rwanda urizihizwa ku rwego rw’umurenge, ku rwego rw’igihugu ukaba uri bwizihizwe mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasab, aho ufite insanganyamatsiko igira iti : “ Twimakaze ihame ry’uburinganire turushaho guteza imbere umugore”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe