Utuntu duto abantu basuzugura kandi dukomeza ingo

Yanditswe: 08-03-2016

Hari utuntu duto usanga abantu basuzugura cyane cyane iyo bamaze kubaka ingo bakirengagiza ko igihe bari bkirambagizanya aritwo twabafashaga kunezerwa mu rukundo. Madamu Charlotte, umujyana w’ingo avuga ko hari utuntu duto abantu baba bagomba gukomeza na nyuma yo gushinga ingo, kuko tugira uruhare cyane mu gukomeza ingo kandi zikarangwa n’umunezero.

Dore utwo tuntu uzujya wihatira gukorera umukunzi wawe niba ushaka urugo runezerewe:

Kubwirana ijambo “ Ndagukunda”: Hari abantu bamwe baba barashakanye ariko ugasanga umwe aheruka kubwira undi ko amukunda bakiri abasore n’inkumi barambagizanya. Kubwirana ko mukundana ntibigomba guhagarara. Niba koko warabanye nuwo mwashakanye mukundanye, wirindira ko ariwe uzabanza kujya abikubwira. Jya ubimwibutsa ku buryo iryo jambo rimubuza amahoro, ku buryo igihe ataribwiwe yumva hari icyo yabuze mu buzima bwe. Ushobora kubimubwira mukiri mu rugo, kumuhamagara kuri telefoni, cyangwa se ukabimwandikira mu butumwa kuri telefoni, kuri email, cyangwa se ukoresheje imbuga nkoranyambaga igihe ari ku kazi.

Kwibuka amatariki y’ingenzi mu buzima bwanyu: Hari amatariki y’ingenzi ku buzima bwanyu nk’igihe mwavukiye, itariki mwakoreyeho ubukwe, itariki watangiriyeho akazi, n’izindi, ni iminsi uba ugomba kuzirikana ukifuriza uwo mwashakanye kugira umunsi mwiza niyo we yaba ntagaciro abiha bimwereka ko umuzirikana.

Kumubaza uko umunsi wagenze: Si byiza ko mugera mu rugo ngo buri wese yigire mu bye cyangwa se mucane televiziyo muyirebe mumeze nk’abatazi kuvuga ubundi muhaguruke mujya kuryama. Urugo rwiza rugomba kugira umwanya wo kubazanya amakuru y’umunsi byaba hagati y’abashakanye, no ku bana.

Gusabana imbabazi: Gusaba imbabazi uwo mwashakanye igihe wamukoshereje nabyo ni umuti mwiza wo kugira urugo runezerewe Kuko binarinda intonganya hagati y’abashakanye. Igihe wakoze ikosa ntugashakae kwihagararaho no gutanga impamvu zo kwisobanura mbere yo gusaba imbabazi. Niba koko ufite impamvu zaguteye gukora ikosa runaka, jya ubanza usabe imbabazi ubone gusobanura izo mpamvu.

Guhana impano: Guhana impano ni byiza mu gihe hari itariki runaka muri kwizihiza nk’isabukuru, igihe mwashyingiranywe n’ibindi ariko no mu minsi isanzwe jya unyuzamo ushakakire uwo mwashakanye impano rukana uziko iri bumushimishe. Si ngombwa ko iyo mpano iba ihenze.

Kubwira uwo mwashakanye ko umwishimira: jya ubwira uwo mwashakanye ko umwishimira, mu gitondo amaze kwambara umubwire ko yambaye neza, ko bamwogoshe neza cyangwa se ko yashokoje neza,..

Kugira icyo ukorera uwo mwashakanye mu mwanya we: Hari akantu gato abantu bose bakunda iyo bagakorewe n’undi muntu. Urugero niba uwo mnwashakanye amenyereye ko ariwe wisukira icyayi mu gitondo umunsi umwe wahindura akumusaba ko areka akaba ari wowe ukimusukira. Hari n’utundi duto nko kumufungira karavate, kumufungira amarase y’inkweto, n’utundi tuntu duto tumwereka ko umwitangiye ukatumukorera mu mwanya we.

Gusibizanya ijwi rituje igihe uganira n’uwo mwashakanye: birashoboka ko uwo mwashakanye ari kukubwira n’ijwo rikankama ukumva nawe ushaka kumusubirisha ijwi nk’iryo akubwije. Si byiza ko mwese mukankamirana ahubwo icyiza nuko ucisha bugufi ijwi landi bikaba akamenyero kuri wowe ko ugomba kubwizanya uwo mwashakanye ijwi rituje. Icyo gihe bizajya bituma uhosha uburakari bwe n’igihe we atameze neza akaba ari kuvugana umushiha.

Kuki utuntu duto nk’utu aritwo tuzana umunezero mu rugo?

Hari abantu benshi bitiranya umunezero wo mu rugo bakibwira ushobora kuzanywa n’ubutunzi, akazi keza n’ibindi bigaragarira amaso nyamara Charlotte we akomeza avuga ko ibyo bishobora kuba biri mu rugo amahoro akabura ariko urugo rurimi turiya tuntu duto ho hakaboneka amahoro n’umunezero.
Ikindi gituma umunezero wo mu rugo ushingira ku tuntu duto nka turiya nuko usanga iyo umuntu adukorewe biba byoroshye kumuhindura.

Urugero uzasanga abagabo benshi n’abagore bata ingo zabo nta kindi kintu kinini babashukisha uretse turiya tuntu duto duto, umugore cyangwa se umugabo akazajya kwibona yarataye urugo akajya ku muntu udafite ikind arusha uwo bashakanye uretse kuba amwitaho mu tuntu nk’utu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.