Ibibiringanya biryoshye
Yanditswe: 08-03-2016
Abantu bamwe bavuga ko imboga z’ibibiringanya zitabaryohera ariko hari uburyo waziteguramo zikaryohera buri wese uziriyeho.
Dore uko wabigenza n’ibikoresho usabwa
Ibikoresho
- Ibibiringanya 3 biri mu rugero
- Igitunguru 1
- Tungurusumu udusate 3
- Persil zikase duto zidera mu gice k’agakombe
- ¼ cy’agakombe ka vinaigre
- Ketcup ikiyiko 1
- Amavuta ya elayo ibiyiko 2
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
- Kata ibibirinyanya mo usudate tuzamuye duto
- Kata igitunguru ushyushye amavuta ushyiremo twa tubiringanya wakase
- Ongeramo igitunguru na tungrusumu
- Sukamo na ½ cya persil
- Ongeramo vinaigre , umunyu na poivre ubireke iminota 15 ariko unyuzamo ukavanga
- Bimaze gushya ubishyira ku isahani hejura ukanyanyagizaho za persil zasigaye.
Muryoherwe!
Forum posts
21 March 2016, 05:03, by Adeline
Mwiriwe! ndabashimira muradufasha cyane, ariko munsobanurire, ketcup hano ikoreshwa gute? ese ni ukuyishyira ku ruhande cg muyivangamo ukuntu!?