Ibibiringanya biryoshye

Yanditswe: 08-03-2016

Abantu bamwe bavuga ko imboga z’ibibiringanya zitabaryohera ariko hari uburyo waziteguramo zikaryohera buri wese uziriyeho.

Dore uko wabigenza n’ibikoresho usabwa

Ibikoresho

  • Ibibiringanya 3 biri mu rugero
  • Igitunguru 1
  • Tungurusumu udusate 3
  • Persil zikase duto zidera mu gice k’agakombe
  • ¼ cy’agakombe ka vinaigre
  • Ketcup ikiyiko 1
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 2
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  • Kata ibibirinyanya mo usudate tuzamuye duto
  • Kata igitunguru ushyushye amavuta ushyiremo twa tubiringanya wakase
  • Ongeramo igitunguru na tungrusumu
  • Sukamo na ½ cya persil
  • Ongeramo vinaigre , umunyu na poivre ubireke iminota 15 ariko unyuzamo ukavanga
  • Bimaze gushya ubishyira ku isahani hejura ukanyanyagizaho za persil zasigaye.

Muryoherwe!

Forum posts

  • Mwiriwe! ndabashimira muradufasha cyane, ariko munsobanurire, ketcup hano ikoreshwa gute? ese ni ukuyishyira ku ruhande cg muyivangamo ukuntu!?

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.