Uburyo warwanya ibyuya n’impumuro mbi mu kwaha

Yanditswe: 08-03-2016

Ibyuba byo mu kwaha bituma hahumura nabi ugasanga hari bamwe babangamirwa n’impumuro itari nziza ituruka mu kwaha. Igihe rero ufite ikibazo cyo kugira ibyuya byo mu kwaha kandi bigahumura nabi, dore uburyo bworoshye bwagufasha:

Kogosha ubucakwaha: Ikintu cya mbere kigabanya ibyuya byo mu kwaha nuko haba hafite isuku nta bucakwaha burimo kandi ukanahoga neza byibura kabiri ku munsi.

Gukoresha indimu: indimu nayo ifasha mu kurinda umuhumuro mubi wo mu kwaha, ukajya ufata igisate cyayo ukagikubisha mu kwaha amazi yayo akajyamo. Ibyo birinda amabacteries akurura impumuro mbi kwiyongera.

Gukoresha vinaigre: igihe ufite vnaigre wayikoresha mu mwanya w’indimu ukajya uyisigamo buri joro uko ugiye kuryama kugirango irare ikora neza.

Jeli y’igikakarubamba: umutobe w’igikakarubamba uva mu kibababo cyacyo kibisi uba umeze nka jeli nawo wawukoresha mu kurwanya impumuro mbi mu kwaha.

Kwirinda ibiribwa n’ibinyobwa byongera impumuro mbi mu kwaha: hari ibintu byongera impumuro mbi mu kwaha nk’itabi, inzoga, n’ibindi biribwa bihumura cyane nk’igtunguru, tungurusumu, n’ibindi nubwo ari byiz aku mubiri ariko bishobora kukongerera ibyago byo kugira impumuro mbi mu kwaha. Ibande cyane mu kurya imboga n’imbuto hamwe n’ibinyampeke bifasha mu kubaganya impumuro mbi yo mu kwaha.

Ubu ni bumwe mu buryo bworoshye bwagufasha kurwanya impumuro mbi yo mu kwaha no kugira ibyuya byinshi mu kwaha.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.