Pantacourt n’udushati bijyanye byo kujyana ku kazi

Yanditswe: 09-03-2016

Nkuko abakunzi bacu badusabye ko twajya tubahitiramo imyenda ijyanye umuntu yakwambara mu bihe bitandukanye,uyu munsi twabahitiyemo amapantaro ya pantacourt agezweho ndetse n’udushati cyangwa udupira bijyanye byo kujyana ku kazi,kandi iyi myenda ndetse n’indi wakenera,waduhamagara kuri iyi nimero 0784693000.

Ku mukobwa ugira akazi ko mu biro,ashobora kwambara ipantaro ya pantacourt n’agakoti bisa,wenda bikaba ari umukara imbere agashyiramo ishati cyangwa agapira gafunganye mu ijosi k’irindi bara,nk’umweru n’inkweto ndende z’umukara,ukabona ari nka costume nziza cyane kandi atari iyo yadodesheje,ahubwo aruko iyo myenda ijyanye.

Umukobwa cyangwa umudamu ukiri muto ashobora kwambara ipantaro ya pantacourt n’agashati kadafite amaboko gataratse hasi n’inkweto ndende ukabona ko yambaye neza.

Umukobwa w’umukozi kandi agaragara ko byambaye neza,iyo yambaye nka pantacourt y’ibara ry’ubururu bwijimye,karijyanisha n’agashati ka blouse k’umweru k’amaboko maremare n’inkweto ndende zirimo ibara ry’ubururu,usanga birebetse neza cyane.

Ku mukobwa cyangwa umudamu ubyibushye cyane nawe,ashobora kwambara pantacourt y’umukara akayambarana n’agatopu gakoze nk’agashati k’utubara tw’umweru n’umukara kandi katamufashe cyane agatebeza,akabyambarana n’inkweto z’umukara,ukabona nawe yambaye neza cyane.

Nguko uko wajyanisha pantacourt n’indi myenda yo hejuru ugiye ku kazi,ukaba wambeye neza cyane,kandi iyi myenda yose n’indi wakenera wayibona uhamagaye kuri iyi nimero; 0784693000.

Agasaro.com

Forum posts

  • Mujye mutubwira imyenda igezweho,uko wajyanisha ,uko wakambara neza udahenzwe,imyenda iberanye nabantu batabyibushye.byibuze buri cyumweru mukatwapdating naho umuntu yayigurira

    Murakoze .

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.