Yashakanye n’uwahoze ari umushumba w’iwabo

Yanditswe: 15-03-2016

Umubyeyi w’abana batatu utashakatse ko izina rye ritangazwa, yaduhaye ubuhamya bw’ibibazo yahuye nabyo ubwo yakundanaga n’umusore waragiraga inka z’iwabo, ariko anezezwa nuko yaje kubisohokamo ubu akaba abanye neza n’umugabo we.

Yagize ati : “ Kuri ubu usanga abantu benshi bavuga ko urukundo rw’ubu rushingiye ku mitungo cyane, ibyo ugasanga bituma umubyeyi yumva yashyingira umwana we umuntu ufite imitungo ndetse n’abasore n’inkumi nabo bakarambagizanya bakurikije imitungo bafite. Nubwo bivugwa ko aribyo muri iyi minsi, siko bimeze kuko na cyera na kare hose wasangaga abantu bashingira urukundo rwabo ku mitungo, kuko nanjye byambayeho ariko biturutse ku babyeyi, banyangisha umusore nakundaga kuko nta mitungo yari afite.
Inkuru yanjye ni ndende ariko ndagerageza kuyihina. Muri make ubwo nari ndagije umwaka wa munani w’amashuri abanza iwacu habaga umusore nawe uri mu kigero cyanjye nanjye ndi agakumi ngeze muri ya myaka abana baba bafite inshuti z’abahungu bigana cyangwa se baturanye.

Uwo mwana w’umuhungu wakoraga iwacu yaje kumbwira ko ankunda nanjye numva ndamukunze nubwo nari nkiri muto ntazi neza ibyo gukundana.

Twatangiye kujya twandikirana amabaruwa kuko twashakaga ko hatagira umuntu wundi wabimenya. Kera kabaye rero mama aza kugwa ku ibaruwa uwo mushumba wacu yari yanyandikiye maze ararakara cyane ahita abibwira papa wacu maze we kuko yagiraga amahane cyane ahita adufata twese aradukubita, wa musore aramwirukana nanjye aranyihanangiriza cyane ambwira ko niyongera kumva ko ndi mu nkundo zidashinga azanyibagirwa mu bana be.

Mu by’ukuri kumbwira gutyo n’ikigero naringezemo ntibyanyoroheye kumwumvira ahubwo numvaga ndushaho gukunda uwo musore kuko burya umwana w’imyaka 15 ahanini aba ahangana n’ababyeyi icyo bamubwiye we agashaka gukora ikinyuranyo cyabyo.
Uwo musore yaragiye ajya gukora ahandi ariko nabwo tukajya tubonana ngiye nko kuvoma cyangwa se tukanandikirana amabaruwa.

Umwaku wanjye rero wa musore yanyandikiye ibaruwa ayiha umwana twari duturanye, ahageze asanga papa ari mu rugo arayimusigira ngo aze kuyimpa.
Ubwo Data nasanze yarakaye cyane ahita ambwira ko ubwo namusuzuguye atazanyishyurira amashuri yisumbuye ngo nkomeze nige kandi koko abivuga akomeje ubwo mba mpagaritse amashuri ntyo.

Nubwo noneho nari mpahwe igihano gikomeye nabwo sinahagaritse gukundana n’uwo musore usibye ko hahise yaba Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi banjye bose bagapfa na wa musore nkabura irengero.

Nyuma ya Jenoside mu mwaka wa 1999 nibwo naje kumenya ko akiriho ko aba iwabo aho yari yaraje gukora aturutse kuko iwabo hari mu kandi karere gatandukanye nak’ iwacu.
Nagiye iwabo kumushakisha turongera turabonana ubwo noneho twari tumaze kuba bakuru, dubyukura iby’urukundo rwacu twemeranya no kubana.

Mu mwaka wa 2001 nibwo twabanye dutangirira hasi turi ba bantu badafite ubutunzi bufatika ariko ubu tumaze gutera imbere, tubasha kurihira abana amashuri meza kandi ikiruta byose ni uko tubanye mu mahoro, ubu ntiwamenya ko umugabo wanjye ariwe wigeze kuba umushumba w’inka z’iwacu.

Agasaro

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe