Uburyo bworoshye wagira inzara zikeye

Yanditswe: 15-03-2016

Inzara ni kimwe mu biranga ubwiza bw’umukobwa n’umugore nyamara hari bamwe usanga bafite inzara zitabashimishije kuko ziba zidakeye nkuko babyifuza. Hari uburyo rero abafite icyo kibazo bakoresha bakagira inzara zikeye kandi ziri naturel.

Dore uko babigenza bitewe n’ibyo ushaka

Kugira inzara z’umweru : kugirango ugire inzara z’umweru ufata igisate cy’indimu ukajya ugikubisha ku nzara byibura buri uko ugiye gukaraba amazi yayo akaba ariyo yoza inzara.

Ikindi wakoresha ni ugufata amazi y’akazuyazi ukavanga n’amazi arimo oxygene( eau axygene bakunda gutanga ku bafite ibibazo byo mu kanwa) , iyo umaze kubivanga urambikamo inzara zaba izi’ibirenge n’intoki ukamara iminota 10. Ubikora byibura rimwe mu cyumweru.

Kugira inzara ndende : hari abakundA gutereka inzara ariko ntibikunde kuko zivunika cyangwa se zikihina. Kugirango ubashe kugira inzara ndende rero ushyushya amavuta ya elayo(huile d’olive) yamara kuba akayuyaze ukasiya ku nzara. Uko ubikora buri munsi niko inzara zawe zishobora gukura zitavunitse cyangwa se ngo zihine.

Guhorana inzara zisa neza : inzara ni kimwe mu bintu abantu basuzugura ugasanga nta mwanya uhagije wo kuzigirira isuku bafata. Nyamara burya ni byiza koza neza inzara ukazitaho kandi ukirinda kuzikoresha mu myanda nko kuzishimisha mu mutwe urimo imvuvu n’amavuta n’ibindi. Hari uburyo bwo kuzoza bisanzwe ukoresheje isabune y’amazi yabugenewe ukazikubisha akaroso korohereye.

Inzara zirabagirana ; kugira inzara zishashagirana bamwe baziko bisaba gusigaho vernis ya neutre gusa ariko hari n’ubundi buryo bworoshye wakoresha ukagira inzara zishashagirana. ufata vinaigre ukajya uyihanaguza ku nzara ukubaho cyane . Uko ubikora buri munsi niko inzara zigenda zirabagirana.

Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha udahenzwe ukagira inzara zikeye.

Source : topsante.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe