Uko wakuraho iminkanyari iza ku maso imburagihe

Yanditswe: 16-03-2016

Impande y’amaso niho hantu haza iminkanyari cyane kandi vuba ku buryo usanga hari abantu bakiri bato ariko bakaba bafite iminkari ku maso. Ese kuzana iminkanyari ku maso kandi utarasaza byaba biterwa ni ki ? Ni iki se wakora ngo iyo minkanyari iveho ?

Dore zimwe mu mpamvu umuntu ashobora kuzana iminkanyari ku maso kandi akiri muto

  • • Umunaniro no kudasinzira neza
  • • Kwirirwa ku zuba cyane bikagusaba gukoresha ingufu nyinshi igihe uri kureba
  • • Imirire mibi itarimo intungamubiri zihagije ku mubiri
  • • Imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri nk’igihe umugore atwite cyangwa se akaba ari mu gihe cy’uburumbuke, kuba wegereje menopause , n’ibindi
  • • Gusaza niyo mpamvu ya mbere itera iminkanyari ku maso kuko uzasanga uko umuntu akura uruhu rwo ku maso arirwo rubigaragaza mbere
  • • Kugira allergies ku maso ugakunda kuhakuba, n’ibindi

Icyo wakora igihe ufite iminkanyari ku maso kandi ukiri muto

  1. • Gusinzira bihagije kandi ukirinda kujya ukuba ku maso
  2. • Kurya ibiribwa byiganjemo imbuto n’imboga
  3. • Gufata agasate ka cocombre ikiri nshya ukarambika ku maso uhumirije
  4. • Kunywa amazi menshi
  5. • Kujya uhanagusa impande y’amaso impamba watoheje mu mata y’inshushyu akonje
  6. • Fata karoti nshya uyirape uvangemo akayiko k’amavuta ya elayo, urwo ruvange urusige ku mpande y’amaso. Kata agasate ka cocombre ukarambike ku maso igihe wafashe akaruhuko gato ka sa sita, nubyuka ubikureho
  7. • Umutobe w’indimu nawo kuwuvanga n’amavuta ya elayo ukajya ubisiga ku maso ukoresheje ipamba biradfasha

Ibi bishobora kugufasha kukuraho iminkanyari iza hafi y’amaso itazanywe no gusaza.

Byakuwe mu gitabo cyitwa la Sante des Yeux par la Nature cyanditswe na Robert Von Veer

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe