Janeth Magufuli, intangarugero mu bo bakoranaga

Yanditswe: 18-03-2016

Janeth Magufuli umufasha wa prezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, mi umugore urangwa no kwicisha nkuko abakoranaga nawe aho yigishaga mu mashuri babihamya.

Mu myaka yose Janeth Magufuli yigishije ku ishuri ribanza rya Mbuyuni, abakoranye nawe bamutangira ubuhamya ko yicisha bugufi dore ko n’ubundi yigishaga kuri iryo shuri umugabo we ari ministiri.

Mu buhamya abakoranaga na Janeth Magufuli bahaye the citizen, bagaragaza ko uyu mugore wabaye umufasha wa prezida wa Tanzaniya wa gatanu azi kubana afite impano idasanzwe yo kwicisha bugufi.

Umwe mu bahamije ibyo ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mbuyuni, Dorothy Malecela.

Dorothy yagize ati : “ Ndanezerewe ku bwe, Janeth yishishaga mu mwaka wa gatanu, akaba yigishaga, umubenyi bw’isi, amateka n’ikoranabuhanga. Ni umugore uzi gukora cyane kandi akaba umwarimu mwiza. Hejuru ya byose yicisha bugufi”

Ubwo Janeth yigishaga mu mashuri abanza, mugabo we yari minisitiri ariko ntibyatumaga yishyira hejuru. Ibyo Dorothy abihamisha kuba yaremeye kuza kwigisha mu ishuri riciriritse rya leta ndetse n’abana be bakaza kuhiga kandi papa wabo ari ministri. Ikindi kandi ngo nuko Janeth Magufuli yagiraga umutima utabara imbabare aho yari yaraguriye umwana ufite ubumuga bw’ingingo igare ryo kugenderamo, anishyurira undi munyeshuri amafaranga ya tike yo gukora urugendoshuri kuko ababyyi be ntayo bari bafite.
Abarimu bigishanyaga na Janeth Magufuli nabo bahamije ko Janeth yari intangarugero.

Uwitwa Ally Rajab bakoranye imyaka icyenda yagize ati : “ Mwarimu Janeth ni umugore ucisha make cyane, ntiwashoboraga kumenya ko ari umugore wa ministiri. Akenshi twasangiraga amafunguro yoroheje.

Si abakoranye na Janeth Magufuli bamuvuga neza kuko n’abagore bacuruza imbuto ku dutaro nabo wasangaga bamwisanzuraho ndetse akanabahahira cyane.

Umwe muri abo bagore yagize ati : “ Ubu rwose nabuze umukiriya w’imena ! Najyaga nkunda guca ku rugo rwe akangurira imbuto ariko ubu sinzongera kumubona. Keretse wenda nko kuri televiziyo.

Janeth Magufuli wasangaga kandi ahahira ku masoko asanzwe ndetse n’imisatsi ye yakikoreshaga muri za salon zisanzwe abantu bose bajyamo ugasanga bamwisanzuyeho. Gusa nyuma yahoo umugabo we atorewe kuba prezida bamwe basigaye batinya kuba bamuhamagara nkuko byari bisanzwe ngo bamwisanzureho.

Tubibuste ko Janeth Magufuli ababye umugore qwa Prezida witwa iryo zina mu baprezida bo mu kare aribo Jeanette Kagame, umufasha wa prezida w’u Rwanda na Janeth Museveni, umufasha wa prezida wa Uganda.

Source : thecitizen.co.tz

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe