Isosi y’ubunyobwa irimo inyama z’inkoko

Ibikoresho

  • Inyama z’inkoko 1 zikasemo ibisate
  • Ibiyiko 4 by’ubunyobwa bwa pate( buba bufashe bumeze nk’umutsima)
  • Amavuta ibiyko 2
  • Inyanya 4 zihiye neza
  • Puwaro 3
  • Tungurusumu udusate 2
  • Cubbe maggi 2
  • Umunyu
  • Amazi ashyushye litiro 1,5

Uko bikorwa

  1. Shyira amavuta ku isafuriya ushyiremo inyama z’inkoko wakase kugeza inyama zitangiy egufata irangi
  2. Zikureho uzishyire ku ruhande
  3. Amavuta ukuyemo inyama yagabanye usukamo ibitunguru, tungurusumu, puwaro n’inyanya
  4. Ongeramo pate y’ubunyobwa uvange cyane kugirango bidashirira
  5. Sukamo amazi ashyushye
  6. Ongeramo za nyama washyize ku uruhande
  7. Shyiramo umunyu na magi wumve ko byakoze
  8. pfundikira ku muriro muke bimareho iminota 20
  9. Bigaburane n’umuceri, ubugari bw’imyumbati cyangwa se igitoki cy’umunyigi