supageti na burete

Yanditswe: 20-03-2016

Ibikoresho

  • Inyama ziseye
  • Supageti
  • Sositate
  • Inyanya
  • Ibitunguru
  • Sereri
  • Magi
  • Poivre
  • Amagi
  • Amavuta y’inka
  • Amavuta y’ubuto

Uko bikorwa

  • Fata amavuta y’ubuto uyacamutse namara gushya ushyiremo ibitunguru,sereri,inyanya ziseye,sositomate, magi n’ifu ya poivre bikore isosi ifashe.
  • Tegura indi nkono,ufate supageti uzivunemo kabiri uzirambike mu mazi uzitogose nizimara gushya neza uzikure ku ziko.
  • Ongera utegure indi nkoko yo gutekamo burete,maze ufate za nyama ziseye n’amagi ubiponde maze ukoremo udutsima duto.
  • Fata amavuta y’inka uyacamutse maze ugende urambikamo za burete uzigaragure kugeza zihiye.
  • Nizimara gushya neza uzigarure muri ya sosi wateguye maze usubize ku ziko umwanya muto kugira ngo za burete zijyeho ibirungo byo mu isosi
  • Ubwo byose byarangiye,tegura ameza ugende ufata za supageti uzarurire ku masahani maze usukeho ya sosi na burete kandi ubyarure bigishyushye.

Muryoherwe !

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.