Uko wakuraho uruhu rukomeye ku nkokora

Yanditswe: 22-03-2016

Iyo inkokora zisa umukara kandi zikaba zikomeye cyane ku buryo uruhu rwaho ruba rwihinyaritse uba ubona bitagaragara neza ku muntu ubifite kuko biba ari ubusembwa. Nyamara ibi bintu bishobor akubaho mu buryo bworoshye inkokora zawe zikaba nzima nk’iz’abandi bose.

Reka tubanze tumenye impamvu itera inkokora kwirabura cyane no gukomera

Kugira uruhu rukomeye cyane kandi rwirabura ku nkokora bikunze gterwa n’impamvu zitandukanye ahanini zirimo kuba ukunda gukubisha inkokora ku kintu nko ku meza wicaye, igihe uri kumesa, n’ibindi bituma inkokora ikuba cyane ahantu hakomeye bigatuma uruhu rwaho rukomera kandi rukaba umukara.

Inkokora yirabura kandi ikomeye ishobora no kuba yaratewe n’amavuta amwe n’amwe ahindura uruhu ibyo bikaba bikunze kujyana no guhinduka umukara cyane ku ntoki hamwe umuntu ahinira intoki no ku mano.

Hatitawe ku mpamvu iyo ariyo yose yaguteye ubusembw aku nkokora, ub u buryo bukurikira bwagufasha kugira inkokora zisa neza :

Jya ukuraba neza ku nkokora ukureho uruhu rwapfuye : Kimwe no ku bindi bice by’umubiri bikunda gushishuka nk’iminwa n’ibirenge, inkokora nayo ikeneye gukorerwa isuku yitaweho ku buryo igihe hashishutse ukaraba neza uruhu rwapfuye rukavaho. Ibi uzajya unabikora mbere yo gukoresha ubundi buryo bwose tugiye kukubwira.

Yaourt na vinaigre : Vanga akayiko 1 ka yaourt na vinaigre ujye ubisiga ku nkokora ariko ubanze uhoze neza nkuko twaivuze haruguru. Bireke bimareho minota 20 ubone kubikarabaho

Isukari n’amavuta : vanga isukari imwe iba iseye cyane n’amavuta ya elayo ubisige ku nkokora bimareho iminota 5. Bikore byibura kabiri mu cyumweru.
Umutobe w’indimu : Jya ufata umutobe w’indimu uwusige ku nkokora. Ushobora no kuvangamo ubuki ukabisiga ku nkokora nyuma y’iminota nka 20 ukabikaraba. Bikore kane mu cyumweru.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwagufasha kugira inkokora idafite iminkanyari ngo ibe inirabura cyane ugereranije nuko ahandi ku mubiri hasa.

Source : afriquefemmes

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe