Ingamba z’abagore biga gufotora ku isoko ryiganjemo abagabo

Yanditswe: 23-03-2016

Iyo urebye ku isoko ry’umurimo w’abafotora usanga ahanini riba ryihariwe n’abagabo ndetse abagore bagerageje gukora uwo mwuga nabo ugasanga batakirwa neza bitewe n’imyumvire. Iyo ni imwe mu mbogamizi abagore biga gufotora babifashijwemo n’umuryango Kemit, biteguye guhangana nayo ubwo bazaba bageze ku isoko ry’umurimo, gusa bavuga ko bafashe ingamba zizabafasha guhangana n’icyo kibazo.

Umuryango Kemit ubinyujije mu mushinga bise isura y’ubuzima (faces of life), ugamije guteza imbere umugore uciriritse babigisha gufotora ku buryo bwa kinyamwuga. Kuri ubu abagore bagera ku munani bari guhugurwa mu kiciro cya kabiri gikurikira abandi icyenda bahuguwe mbere, bamaze gufata ingamba zo kutazicarana ubumenyi bazahabwa na Kemit ndetse bakaba bavuga ko ibyo kuba abagabo aribo benshi bihariye isoko ry’umurimo wo gufotora bitabateye ubwoba kuko bamaze kwiga uburyo bazabasha kwigarurira isoko.

Uwitwa Denise Kabangirwa yagize ati : “ Mbere yo kuza guhugurwa na Kemit ntabwo nahaga agaciro ifoto ariko ubu maze gusobanukirwa n’ibiranga ifoto nziza ku buryo nzanjya mfotora neza. Ibyo nize niteguye kuzabishyira mu bikorwa mfatanije na koperative nturukamo kandi imbogamizi yuko abantu bamenyereye ko abagabo aribo bafotora gusa niteguye kuzahangana nayo nkoresheje ubumenyi nzaba nakuye muri aya mahugurwa”

Denise yarongeye ati : “ Ikindi kizamfasha n’uburyo bwo kwakira neza abakiriya no kubakorera ku gihe ibyo mwavuganye nabo no kuba numva ari ibintu nkunze bizamfasha kwiteza imbere hamwe na koperative naturutsemo”

Umwe mu bayobozi ba Kemit mu Rwanda Anita Maseka nawe yemeza ko abagore bahugura mu byo gufotora bazaba bafite ubushobozi bwo kubona isoko mu gihe bazaba bageze hanze.

Yagize ati : “ Imbogamizi ya mbere yo kuba babura igishoro twarayikemuye kuko iyo hagize ushaka gutangira akaba afite imbogamizi yo kubona ibikoresho tuba tumutije kamera mu gihe we agishakisha ibikoresho bye agatangira. Hari bamwe bo mu kiciro cyabanje bajya babona ibiraka byo gufotora bakaza tukabatiza ibikoresho kandi kuko no mu byo tubahuguramo harimo uburyo bwo kwihangira imirimo, bagenda bazi uko bazahangana n’abandi bazaba basanze ku isoko ry’umurimo.

Izo ni zimwe mu ngamba abogore bigisha gufotora n’umuryango Kemit bafashe mu rwego rwo kuzahangana n’abagabo babarusha ubunararibonye ku isoko, bakaba bizeye ko nabo bazagirirwa icyizere nkuko n’abagabo nabo bakigirirwa

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • niba ari ukubera ko wumva uri wenyine kandi ntawundu wakwemera akaba ariyo mpamvu ushaka gusubirana nawe byarutwa nuko wigumanira n umwana ugako ukibeshaho si ubwambere ubuzima buragoye ariko uwo we niyigendere , niba ariko umukunda byo myageregeza

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe