Inkweto zigezweho z’abana b’abakobwa wabambika kuri pasika

Yanditswe: 24-03-2016

Muri iyi minsi twitegura umunsi mukuru wa pasika,ababyeyi benshi baba bakeneye imyambaro myiza bazambika abana kuri uwo munsi,harimo n’inkweto nziza umwana yambara ukabona aberewe,ni nayo mpamvu twabahitiyemo inkweto zigezweho,zikomeye kandi z’amabara meza, wakwambika umwana w’umukobwa kuri uwo munsi,guhera ku mwana w’uruhinja kugeza ku myaka 8.

Izi nkweto z’abana ndetse n’imyend bijyanye,biroroshye kuzibona uhamagaye kuri iyi nimero 0784693000 cyangwa ukatwandikira kuri email; nzizapassy gmail.com.

Hari inkweto za barirene zo hasi zikomeye zifite uruhu rwiza zoroshye,kuburyo zorohera umwana kuzigenderamo kuko ziba zitaremereye.

Hari kandi barirene nazo ngufi z’uruhu rubengerana bakunze kwita miroire,nazo zikaba ziteye neza kuburyo umwana uzambaye ku ikanzu cyangwa ku wundi mwenda biba bijyanye.

Hari kandi inkweto za sandari zisohora amano,zikaba zifite utugozi twinshi ku birenge kandi zizamuye ku gatsinsino,bakuze kuzita ’’potential’’,nazo zibera umwana kandi zikamworohera kuzigenderamo.

Hari kandi udusandari tw’abana bato cyane,kuva ku ruhinja kugera ku myaka ibiri natwo tworoshye kandi umwana utwambaye agaragara neza,yaba azi kugenda cyangwa atarabimenya.

Izi nkweto z’abana ndetse n’imyenda bijyanye ushobora kwambika umwana wawe ku munsi mukuru wa pasika wabibona ukoresheje adress twatanze haruguru.

NZIZA Paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.