Amakanzu meza atagaragaza intege

Yanditswe: 27-03-2016

Hari abantu baba bafite amaribori mu ntege ariko bakaba badashaka ko agaragara bitewe nuko batayakunda cyangwa se akaba ari menshi ku buryo ababangamira iyo batekereje ko abantu bari buyabone. Ku bantu badakunda kugaragaza intege rero hari amakanzu meza ushobora kwambara akazihisha.

Itaratse y’amabara menshi ; Ikanzu itaratse irimo amabara menshi avanga vanze ni imwe mu makanzu abantu bakunze cyane muri iyi minsi by’umwihariko ku bantu badakunda kwambara amakanzu agaragaza intege, umwenda utaratse ugera munsi y’intege gato uba ugaragara neza.

Ikanzu ya droite y’ambara menshi ; Ikanzu ya droite ariko nanone ikaba ifite amabara menshi nayo iba igaragara neza iyo igeze hasi itagaragaza intege.

Ikanzu y’umupira ndende ; Muri iyi minsi aho ikanzu n’amajipo y’imipira bikunzwe, ushobora kugura ikanzu y’umupira ihisha intege, yaba igera hasi ku birenge cyangwa se ikaba igera munsi y’amavi zose zambarwa n’abasirimu kandi zikagaragara neza.

Ikanzu y’amabara itareshya hose ; na none kandi hari ikanzu ziharawe ziba zifite utubara twinshi duto ariko ikaba itareshya hose aho usanga imbere ari hagufi ariko inyuma hakaba harehare ku buryo mu ntege hatagaragara.

Ikanzu itaratse y’amabara manini ; Hari kandi ikanzu zo ziba zifite amabara manini cyangwa se zikaba ari ibara rimwe zikaba zitaratse kandi zihisha amaguru. Izi no ku bantu bafite amaguru batishimira aba meza kuko atagaragaza imiterere y’amaguru.

Izi ni zimwe mu ikanzu nziza zihisha mu ntege, ukaaba ari umwenda wakambara ukarimba mu gihe ushaka kwambara neza ariko ukaba udakunda imyenda yerekana mu ntege.

Twabibitsa ko iyi myenda yose ushobora kuyibona ku mafaranga ari hagati ya 10,000frw na 15,000frw kandi ukayibonha bikoroheye uhamagaye kuri iyi nimero ;0784693000 cyangwa ukiatwandikira kuri email ;nzizapassy@gmail.com,tukakurangira aho wayisanga.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe