Uburyo inzoga zangiza uruhu

Yanditswe: 28-03-2016

Hari ubwo umuntu yangirika uruhu mu buryo atazi akibaza impamvu ibumutera akayibura, nyamara burya kunywa inzoga nyinshi byakangiriza uruhu ku buryo utatekerezaga. Ubwo buryo inzoga yangizamo uruhu, ubushakashatsi bugaragaza ko bwikuba kabiri ku bagore kurusha uko yangiza uruhu rw’abagabo.

Dore uburyo utari uzi inzoga zangiza uruhu cyane cyane urw’abagore :

  • • Inzoga nyinshi zituma uruhu rwuma rugahora rukanyaraye ndetse zigatuma uruhu rusaza vuba. Niho uzasanga umuntu agaragaza imitsi haba mu maso cyangwa se ahand ku mubiri. Uko kuma k’uruhu kandi niko gutuma umuntu agaragara nk’ushaje bigatuma anazana iminkanyari vuba. Izo ngaruka zose ziterwa nuko inzoga zidatuma umubiri wakira vitamine A.
  • • Kwangiza umwijima bikagira ingaruka ku ruhu. Iyo umwijma wangiritse bituma hari imyanda y’uburozi itabasha gusohoka mu mubiri ngo ijye hanze bityo ikagira ingaruka ku mubiri muri rusange no ku ruhu.
  • • Kuzana uduheri ku ruhu : Bitewe na none ka kwakwangirika kw’umwijima gutuma imyanda ( toxines) itabasha gusohoka mu mubiri, binatera uruhu kugira uduheri tw’umukara no mu maso ugasanga utwo duheri duhari.
  • • Kuzana uruhu rutukura mu maso : inzoga nyinshi kandi zituma mu maso umuntu agenda azana uruhu rutukura mu bice bimwe na bimwe cyangwa se bikajya gusa n’iroze. Uzasanga abantu banyweye inzoga bagira uruhu rudasa mu maso uko agenda azinywa ya mabara akagera akagumaho no mu gihe atazinyoye.

Hari nabo usanga iminwa yarabaye umutuku cyane cyane kuri bamw banywa inzoga zikaze cyane .

Uko wakirinda izo ngaruka inzoga zigira ku ruhu
Icya mbere ni uko wareka kunywa inzoga cyangwa s eukazigabanya byibura nturenze ibirahure bibiri ku munsi

Ikindi cyagufasha nuko wajya unywa amazi menshi cyane cyane igihe uzi ko wanyoye cyane, ku baba bisize ibirungo ukabikuraho ntubirarane kandi ugafata ikinyobwa korohej cyatuma umubiri ugarura ibyo wabuze, nka the vert, imboga z’igisura( ortie) n’ibindi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe