Guhitamo uburyo bw’icungamutungo mu kigare bigiye gucibwa

Yanditswe: 28-03-2016

Gusezerana uburyo bw’ivanga mutungo busesuye usanga bimeze nkaho ari ryo hame, ndetse rimwe na rimwe bamwe bagasa nahio babikora mu kigari batabisobanukiwe neza, nyuma bazagera mu rugo usanga bari kwicuza kuba batarahisemo uburyo bw’ivanguramutungo busesuye cyangwa se ivangamutungo muhahano.

Uko guhitamo uburyo bwo gusezerana abantu basa nkaho babikoreye mu kigare cyangwa se n’abagerageje guhitamo ubundi buryo butari ivangamutungo risesuye bagafatwa nk’abakoze amahano, nicyo itegeko rishya ry’icungamutungo w’abashyingiranywe rigiye gukemura kuko n’ubundi buryo bw’icunganutungo buramutse busobanutse neza nabwo hari abo bwabera bwiza.

Iri tegeko rishya riramutse ritowe, rifite aho riteganya ko umwanditsi w’irangamimerere afite inshingano zo kubanza gusobanurira abagiye gushyingirwa uburyo bw’icungamutungo w’abashyingiranywe bwose bwemewe n’itegeko mu gihe kigera ku minsi irindwi, ku buryo abagiye gushyingirwa baba baramaze gusobanukirwa uburyo bwose mbwere yo kubuhitamo.

Ibi bizaba bitandukanye n’ibisanzwe kuko hari ubwo usanga hari n’abajya ku murenge ku munsi wo gusezerana batazi uburyo bari buhitemo, bakaza guhitamo mu kigari bakurikije ibyo babonye aband bahitamo.

Igisubizo cy’iki kibazo ku banyarwanda kiri mungingo ya 19 y’umushinga w’iri tegeko riri kuvugururwa aho ivuga ko umwanditsi w’irangamimerere abasobanurira abagiye gushyingirwa nibura iminsi irindwi mbere yo gusezerana, akabasobanurira uburyo bwose uko ari butatu noneho bagahitamo babanje kubitekerezaho kandi bazi icyo bahisemo bakazabyandikisha ku munsi wo gusezerana ariko yarabasobanuriye mbere

Ubwo abadepite bari bagiye gutora iri tegeko mu cyumweru gishize ariko bikabuzwa n’impaka zabaye batabashije kumvikanaho, basabye abanyarwanda guhindura imyumvire bakumva ko abantu bafite uburenganzira bwo guhitamo uburyo bumwe mu buryo butatu bw’icungamutungo kandi ko guhitamo ubundi buryo butari ivangamutungo rusange bitavuze ko abantu badakundana.

Ese ibi biramutse bishyizwe mu bikorwa nkuko itegeko riteganya byakemura iki ?
Abantu bamwe bashyingiranywe bagaragaza kutumvikana ndetse bakicuza uburyo bahisemo gucunga umutungo kuko batari basobanukiwe.

Umugore umwe utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati : “Maze imyaka 13 nsezeranye n’umugabo wanjye ariko ubu nkurikije uburyo tubanye n’ukuntu yangiza umutungo mbona iyo tuba twarahisemo ubundi buryo butari ivangamutungo risesuye aribyo byari kutubera byiza kurushaho.

Nk’ubu umugabo wanjye agira ingeso yo kumpisha imitungo ye kandi iyanjye yose aba ayizi, nkabona ko kuba twaravanze umutungo n’ubundi ntacyo bitumariye ahubwo bituma turushaho kugirana amakimbirane”

Hari abandi batunga abakobwa agatoki bavuga ko bishinga ko ivangamutungo risesuye ariryo abantu benshi bakoresha, bigatuma batabasha kwizigamira igihe bari mu bukumi bakazajya gushyingirwa ntacyo bafite.

Uwitwa Kamanzi yagize ati : “ Kuba abantu baziko uburyo bufatwa nkaho aribwo bwemewe gusa ari ivangamutingo risesuye, mbona bituma abakobwa badatekereza kwizigamira ugasanga umukobwa afite akazi n’umusore bose bahembwa amwe ariko mu mutwe w’umukobwa hagahoramo imisatsi, no kwigurira ibirungo mu gihe umusore we atekereza kuzubaka inzu, kuzashaka inkwano n’ibindi byose. Abakobwa baramutse baziko bishoboka ko umusore bazabana atazemera ivangamutungo, byatuma nabo baca akenjye na ya makimbirane akururwa no kumva ko umwe yaje kurya umutungo wundi yashir akuko buri wese yaba yifite.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • ese kugira umuntu ahindure ubu buryo bisaba iki ? uwaba abizi ansobanurire ndabikeneye

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe