Amajipo y’imipira asatuye imbere n’uko wayabona

Yanditswe: 29-03-2016

Muri iyi minsi abakobwa benshi ndetse n’abadamu bakiri bato usanga bakunze kwambara imyenda isatuye imbere yiganjemo amajipo n’amakanzu bya droite,ni nayo mpamvu hari amwe mu majipo meza ya droite asatuye imbere nawe wakwambara ukagendana n’ibigezweho ndetse unaberewe.

Hari ijpo ya droite y’umupira igera munsi y’imfundiko ikaba isatuye imbere satura yayo iringaniye,igera mu mavi kandi iyo jipo ikaba ifashe uyambaye.

Indi ni ijpo ijya kuba ndende nayo igarukiye munsi y’imfundiko kandi nayo ikaba ari umupira,maze ikaba ifite satura igera mu mavi.

Hari ijipo ya droite y’umupira igera munsi y’intege gato, isatuye imbere ikaba ifite ibipesu bitondekanye hejuru ya satura.

Hari kandi ijipo y’umupira nayo ngufi igera mu mfundiko,ikaba ifite satura ntoya imbere kandi iteyeho n’imashini kuburyo kuyambara bafunga ya mashini kuko iba iva hasi aho satura igera ikazamuka kugera mu rukenyerero.

Aya niyo majipo asatuye imbere kandi y’imipira nawe ushobora kwambara muri iyi minsi kandi ukaba uberewe ndetse uzi kugendana n’ibigezweho mu myambarire.

Aya majipo kandi wayabona uhamagaye kuri 0784693000/0738620915 cyangwa kuri email: nzizapassy@gmail.com,igiciro cyayo kiri hagati ya 5000frw na 10000frw

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.