Uko wakwereka umuhungu ko uzavamo umugore muzima

Yanditswe: 29-03-2016

Ni kenshi usanga umukobwa akundana n’umusore akabona ko umukobwa bakudana azavamo umugore wa nyawe ushoboye urugo cyangwa akabona atazabishobora bitewe n’imico ndetse imyitwarire amubonaho.

Ariko wakwibaza uti niki nakora ngo umuhungu tugiye kuzabana agire icyizere ko nzaba umugore ushoboye urugo?

Iyi ni inama tugira abakobwa bose bageze igihe cyo kurushinga kandi bafite abakunzi,tugendeye ku bitekerezo bitandukanye twahawe n’abasore twaganiriye batubwira bimwe mu bintu by’ingenzi wareberaho ko umukobwa azabasha kubaka urugo.

Dore ibintu 6 abasore barimo Theophile,Innocent na Japhet we akaba ari umugabo wubatse,batubwiye uko babona umukobwa uzavamo umugore ushoboye urugo kandi twasanze ibyo bavuga ari ukuri,ndetse ari ibintu biba bikenewe mu rugo kugira ngo rukomere.

1.Gushyira ibintu ku murongo;umukobwa uzaba umugore mwiza aba azi gukora ibintub byose kuri gahunda kuburyo ibyo akora biba bisobanutse,kandi atavangavanga ibyo akora,atica gahunda,mbese atajagaraye.Ibi bituma umusore agira icyizere ko n’iby’urugo azabasha kubigenzura neza .

2.Kugira ubwitonzi n’ubushishozi;ikintu cyiza cyereka umusore mugiye kuzabana ko uzavamo umugore mwiza n’uko uba witonda kandi mu byo ukora byose ukabanza gushishoza kuburyo udahubuka cyangwa ngo uhuzagurike.

3.Kuba inshuti nyanshuti y’umukunzi; kugaragariza umusore ko umukunda kandi ukaba uri n’inshuti magara ye,imwe abona mu byiza no mu bibi bimuha icyizere ko uzakomeza kumukunda iteka kandi urukundo rukaba arirwo rwa mbere ruyobora urugo ndetse ikiaba imwe mu nshingano ikomeye abashkanye bagomba kuzirikana.

4.Gukura mu bitekerezo;kugaragariza umusore ko ukuze bihagije,bitari mu myaka ufite cyangwa igihagararo,kuburyo ugira ibitekerezo bizima byubaka,ukabasha kwigira inama no kuyigira umukunzi wawe kandi ukaba uzi gushaka umuti w’ibibazo bitandukanye.Ibi bituma umusore abona ko uzi ubwenge kandi ukuze mu bitekerezo,bityo bikamuha icyizere cy’uko uzabasha inshingano z’urugo.

5.Kwihangana;umukobwa uzaba umugore muzima mu rugo arangwa no kwihangana mu bibazo bimwe na bimwe byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye,nabyo bigaragaza ko azabasha kubaka urugo kuko burya mu rugo haba ibigeragezo byinshi bisaba kwihangana gukomeye.

6.Kuvugisha ukuri;ukuri ni kimwe mu bintu bikomeye byubaka umubano w’abantu kandi bigatanga ubwizerane bukomeye hgati y’abakundana baba barabanye cyangwa batarabana.Iyo rero ukunda kubwiza ukuri umuhungu mukundana ndetse mwitegura kubana bimuha icyizere ko uzabikomeza no mu rugo ndetse akabona ari bimwe mu mico myiza ikuranga kandi uzahorana,bityo akakubonamo umuntu w’agaciro kuri we,mu gihe muzaba mubana.

Ibi nibyo bintu by’ingenzi umukobwa ashobora gukora bigaha icyizere umuhungu bakundana ko uwo mukobwa ashobora kuzavamo umugore ushoboye inshingano z’urugo.Ibi byose ubaye ubishoboye nta mpamvu nimwe utavamo umugore muzima kuko ni nabyo mu by’ukuri bifasha umugore kubaka urwe neza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.