Imyenda migufi ibereye abantu babyibushye cyane

Yanditswe: 29-03-2016

Bamwe mu bakunzi bacu bakunze kutubaza imyenda myiza igezweho kandi migufi ibera abantu banini,natwe tukaba twabahitiyemo imwe mu myenda migufi kandi yiyubashye itambika ubusa uyambaye kuburyo nawe nubwo waba utakundaga kwambara imyenda migufi ushobora kuyambara ukabona uberewe.

Umukobwa ubyibushye cyane ashobora kwambara ijipo ngufi y’amarinda manini itaratse,ikaba igera hejuru y’amavi gato,akayambarana n’umupira usanzwe w’amaboko magufi kandi ukaboan yambaye neza.

Umuntu ubyibushye kandi nanone ashobora kwambara ijipo ngufi ya droite igera mu mavi,akayambarana n’isengeri n’agkoti nawe akaba yambaye yikwije kandi n’imyenda igaragara neza.

Nanone kandi umukobwa cyangwa umudamu ukiri muto ubyibushye cyane ,yakwambara ikanzu ngufi ya droite igera mu mavi kandi imufashe hose,igaragaz aibitugu ariko nanone itamwambika ubusa,ukabona imubereye.

Bene uwo mukobwa kandi cyangwa umudamu ashobora no kwambara ikanzu ngufi y’umupira woroshye umeze nka kora,igera mu mavi ariko itamuhambiriye cyane igice cyo hasi,aho naho aba yambaye umwenda utagize icyo utwaye.

Iyi myenda ni migufi ariko ishobora kwambarwa n’abantu bose harimo n’abantu babyibushye cyane kandi ukabona bambaye imyambaro yiyubashye.

Niba ukeneye imwe muri iyi myenda ndetse n’indi washaka yose wahamagara kuri 0784693000/0738620915 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy@gmail.com.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.