chignon ya Kink

Yanditswe: 19-06-2014

Hari uburyo bwinshi bwo gufunga umusatsi, akenshi abagore bakunze gufunga chignon kuko ariyo yoroshye guvunga, ikaba itafata umwanya munini kandi ikaba ibera hafi buri muntu wese.

Kuri iyi foto, iyi chignon ifungiye hasi, iyo ufite umusatsi mugufi utashobora gufunga ngo ibe ibyibushye ,bakongereraho extensions (ni nako benshi babigenza)zituma uzeguruka kandi ukanabyimba. Kuri iyi photo bashyizeho meshe ya Kink.
Iyi ni chignon wafunga ugiye mu birori byaba ubukwe cyangwa ibindi birori byiyubashye,wayijyana mu nama zikomeye z’ akazi cyangwa ibiganiro bitandukanye, ituma ubona umuntu agaragara neza(elegance)ubona aniyubashye.

Chignon rero ni nziza mu gihe cy’ ubukonje n’ umuyaga mwinshi kuko umuyaga wica umusatsi rero iyo wawufunze bituma utangirika cyane.

Byanditswe na Douce.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe