Minisitiri w’uburinganire yarahiriye imirimo mishya

Yanditswe: 29-03-2016

Dr. Diane Gashumba uherutse kugirwa ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hamwe n’abandi bayobozi baherutse guhindurirwa imirimo , barahiriye imirimo mishya kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe.

Dr Gashumba warahiriye kuzayobora ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yakoze mu rwego rw’Ubuzima aho yayoboye ibitaro bya Kibagabaga na Muhima. Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), guhera muri Kamena 2009.

Mu bandi barahiye harimo Maj Gen Jacques Musemakweli, warahiriye kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka ; Brig Gen Charles Karamba arahirira kuba

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere ; Brig Gen Joseph Nzabamwita arahirira kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano

Ubwo prezida wa Republika Paul Kagame yakiraga indahiro z’aba bayobozi bashya yasubije abari bamaze iminsi bibaza ku mpinduka zabaye, akaba yavuze ko ari uburyo busanzwe bwo guhinduranya imirimo ko nta kindi kibiri inyuma ndetse anizeza abayobozi basimbuwe ko bari mu nzira zo kubona ndi mirimo.

Yagize ati : « Abo aba barahiye basimbuye babonye indi mirimo nabo tubifurije kuyikora neza. Abandi nabo bari mu nzira yo kuyibona. Izi mpinduka zabaye mu buryo busanzwe bwo guhinduranya imirimo. Ntabwo ari ikindi”

Kuwa 18 Werurwe nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Oda Gasinzigwa.

Twabibutsa ko muri iyi minisiteri kandi yaherutse gukorwamo irindi vugurura ku munyabanga uhoraho aho Jackline Kamanzi wari usanzwe ari umunyamabanga w’Inama y’igihugu y’abagore yasimbuye Umulisa Henriette wagizwe umunyabanga mukuru muri komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe