Uko wakubahisha uwo mwashakanye imbere y’abakozi bo mu rugo

Yanditswe: 30-03-2016

Bijya bibaho ko umwe mu bashakanye agira imyitwarire runaka ku mukozi bigatuma umukozi asuzugura uwo bashakanye. Ibi bishobora kubaho ko umugore yasuzuguza umukozi umugabo we cyangwa se n’umugabo nawe agasuzuguza umugore we umukozi.

Dore rero imwe mu myitwarire uzirinda kuko itera umukozi gusuzugura uwo mwashakanye :

Irinde kubwira nabi uwo mwashakanye imbere y’umukozi : Hari abantu batamenya kugenzura amagambo bakwiye kuvuga nayo bakwiye kureka igihe bari imbere y’umukozi cyangwa se imbere y’abana. Si byiza ko mushyamirana imbere y’umukozi ngo ubwire amagambo mabi uwo mwashakanye umukozi yumva. usanga rero umukozi yabikwije mu baturanyi kuko nabo baba batihaye akabanga.

Irinde kubwira umukozi amakosa y’uwo mwashakanye : kuganira n’umukozi si bibi ariko iyo urengereye ugatangira kumubwira amakosa uwo mwashakanye agira ntabwo biba aribyo kuko bituma umukozi nawe atamwubaha. Si byiza rero kuganyira umukozi ibibazo ufite mu rugo ugamije gusebya uwo mwashakanye. Urugero ushobora kuba wabuze amafaranga uhemba umukozi kuko uwo mwashakanye yayangije wenda akayajyana mu kabari n’ibindi. Aho kujya kwisobanura imbere y’umukozi ushyira ikosa k’uwo mwashakanye wareba aho uguza ukamwishyura atamenye ibyabaye cyangwa se ukamwihanganisha ko uzaba umwishyura utongeyeho ubundi busobanuro.

Irinde gushyigikira umukozi ugasenya uwo mwashakanye : Bishoboka ko mwatera impaka ku bintu runaka muri batatu n’umukozi ahari cyangwa se umwe mu bashakanye akaba ashaka ko umukozi azajya yitwara mu buryo runaka wowe ukurikije uko ubyumva ugahita werekana ko umukozi ariwe uri mukuri. Niyo ibyo umukozi yaba avuga aribyo by’ukuri,jya ureka uwo mwashakanye arangize kumubwira umusabe ko mujya ahiherereye mubiganireho muri babiri aho guhita umusenya imbere y’umukozi.

Irinde guha agaciro umukozi mu bintu bimwe na bimwe kurusha uwo mwashakanye : Si byiza ko ubanza kubaza umukozi ikintu icyo aricyo cyose kireba urugo mbere yuko uba wakiganiriyeho nuwo mwashakanye ngo mugifatire umwanzuro kuko ibyo byerekana ko uha agaciro umukozi kurusha uwo mwashakanye.

Hari ingo zimwe na zimwe usanga umukozi na nyirabuja birirwana mu rugo umugabo akora, ariko mu gitondo mbere yuko umugabo ajya ku kazi akabaza umukozi amafaranga ari bukenere yo guhaha aho kubibaza umugore we kandi bose bari bwirirwane mu rugo. Niyo waba utari kumvikana n’uwo mwashakanye muri iyo minsi wimutesha agaciro imbere y’umukozi ngo kuko wumva wamurakariye udashaka kuvugana nawe ngo ujye kuvugisha umukozi umuhe n’ububasha bwo kugenzura urugo kandi uwo mwashakanye ahari.

Irinde gukora imibonano mpuzabitsina n’umukozi : Iyi ngingo yo iri mu z’ibanze zituma umukozi asuzugura uwo mwashakanye. Haba umugore ubikoze cyangwa se umugabo ubikoze aba yitesheje agaciro ariko akanagatesha uwo bashakanye imbere y’uwo mukozi.

Uzasanga bene abo bantu batinyuka gukora ayo mahano baba banavuga amagambo yo gusebya uwo bashakanye imbere y’umukozi kugirango bamwumvishe ko ariwe ufite agaciro. Umukozi yabyemera cyangwa se atabyemera iyo iryo jambo ryasohotse mu kanwa kawe uba wamaze kwisuzuguza no gusuzuguza uwo mwashakanye.

Iyi ni imwe mu myitwarire igayisha uwo mwashakanye imbere y’umukozi wo murugo uba ugomba kwirinda, kuko usibye kuba iyo myitwarire isuzuguza uwo mwashakanye nawe iragusuzuguza imbere ye no muri rubanda kuko abakozi bari mu bantu bajyana amakuru babona mu ngo bakoramo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe