Byinshi utari uzi ku bijyanye na Rhesus ku mugore utwite

Yanditswe: 03-04-2016

Ibijyanye na n’ubwoko bw’amaraso usanga abantu benshi babyibazaho cyane,bashaka gusobanukirwa iby’ibimenyetso by’amaraso yabo birimo ibyitwa Rhesus negative ndetse na positif,bikunze no guteza ibyago cyane cyane ku mugore utwite iyo afite Rhesus negative kandi umwana atwite we akaba afite Rhesus positif.

Nkuko bisobanurwa n’abahanga mu bijyanye n’ubwoko bw’amaraso barimo docteur Robert ngo, iyo umugore ufite Rhesus negatif (Rh-) atwise inda ya Rh+, akenshi amahirwe yo kuvuka agirwa n’umwana wa mbere gusa. Iyo yongeye gutwita umwana wa Rh+ iyo nda ivamo n’iyo itavuyemo umwana uvutse ntakura,Gusa iyo atwise inda ya Rh- uwo mwana avuka neza.

Uko wakwirinda ibyago biterwa na Rhesus
Kwa muganga iyo bamenye ko utwise umwana wa Rh+ wowe uri Rh-, inda itararenza ibyumweru hagati ya 28 na 32 bagutera urushinge rurinda ko inda ikurikiyeho yazavamo (Anti-D cg immunoglobulin).

Iyo bimenyekanye umaze kubyara bagomba guhita bagutera urwo rushinge utararenza amasaha 72 ubyaye.
Rero ntibivuzeko umugore wa Rh- atashakana n umugabo wa Rh+. Gusa aba agomba kubivuga kwa muganga kugirango bazamufashe akibyara.
Umugore wa Rh- kandi aramutse akuyemo inda cg aviriye ku nda irengeje ibyumweru 20 agomba kujya kwa muganga bakareba niba yari atwite umwana ufite Rh+,maze bakamuha urwo rushinge.

Ese ni gute wabyara umuntu mudahuje group ?

Mu bumenyi bw’umubiri w’umuntu, abantu tugira ibigaragara inyuma , n’ibitagaragara biba mu maraso (phenotype na genotype).
Niyo mpamvu ushobora kubyara inzobe uri igikara, ukabyara nyamweru, ukabyara utumva wowe wumva,byose biba biri mu maraso.

No ku bijyanye n’amaraso bibaho cyane kuko ushobora kuba ufite A nyamara muri wowe hihishemo O. Uwo tuvuga ko ari AO, mu igihe ufite A itihishemo O ari AA.
Rero nushakana n’umugore wenda ufite B ihishemo O (BO) muzabyara abana bashobora kugira

A (mu igihe A yawe ihuye na O y’umugore)
B (mu igihe O yawe ihuye na B y’umugore)
AB ( mu igihe A yawe ihuye na B y’umugore)
O ( mu gihe O yawe ihuye na O y’umugore).

Mu yandi magambo iyo group O ihuye n’indi group ya group irayiganza.
A-,B+B-,AB+,AB-O+,O-
Iyi rhesus rero igira uruhare mu gutanga amaraso kuko iyo ufite Rh- ntiwaterwa amaraso ya Rh+. Ariko uwa Rh+ we atewe aya Rh- nta kibazo.

Ese Rhesus ihuriye he no gutwita?

Tubanze tumenyeko iyi Rhesus uyihabwa n’ababyeyi.
Iyo umugore ari Rh- naho umugabo akaba Rh+ umwana ashobora kugira Rh+ akomoye kuri se. Iyo hagize amaraso y umwana yambuka ingobyi akivanga n’aya nyina, umubiri w’umugore uhita ukora abasirikare bo kuza kurwana ucyeka ko ari ikintu kije kugirira nabi wa mwana.

Akenshi rero umwana wa mbere avuka neza. Gusa mu kuvuka kwe, iyo bagenya hari amaraso basubiza inyuma. Ayo rero niyo atuma umubiri wa nyina ukora ba basirikare noneho inda zikurikiyeho zikajya zivamo kuko umubiri w’ umugore uba ubona ya nda atwite nk ikintu kije kwangiza. Abo basirikare bahita boherezwa mu maraso y’umwana bityo insoro zitukura z’ umwana uri mu nda zikangirika, inda ikavamo cyangwa umugore agakubita igihwereye (akabyara umwana upfuye).

Twongereho ko iyo inda ya mbere ivuyemo nubundi umubiri ukora ba basirikare ku buryo n’ubundi ntayindi nda ishobora gukura nyuma yayo.
Umubyeyi wese utwite aba agomba kwipimisha ubwoko bw’amaraso ye kugira ngo nasanga afite Rhesus negatif yitabweho n’abaganga kugira ngo umwana atazagira ibibazo nkuko bisobanurwa na Dr.Robert,impuguke mu birebana n’ubuzima bw’umugore.

Agasaro.com

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.