Ingeso utazibeshya ko uzahindura ku musore mugiye kubana

Yanditswe: 04-04-2016

Abakobwa benshi iyo bari mu rukundo ndetse bitegura kubana n’abakunzi babo bafite zimwe muri izi ngeso cyangwa imyitwarire imeze nk’iyi tugiye kuvuga,usanga bibwira ko bashobora guhindura abakunzi babo mu gihe bazaba barabanye ariko akenshi baba bibeshya kuko biragoye kuko umusore witwara atyo,kandi iyo myitwarire ikaba yabamubayeho akarande ko ashobora guhinduka byoroshye ngo nuko abaye umugabo ahubwo akenshi iyo amaze kuba umugabo noneho birushaho.

Tugendeye ku buhamya butandukanye twahawe na bamwe mu badamu twaganiriye,bashakanye n’abasore bafite zimwe muri izi ngeso bibwira ko bazabahinduka ariko bikanga,batubwiye ziwe muri izo ngeso zidapfa guhinduka ku musore wazikuriyemo.

Dore zimwe mu ngeso umusore atapfa kureka ngo nuko yabaye umugabo;

Ubusinzi;biragoye ko umusore w’umusinzi kabuhariwe ashobora kubivamo burundu atari we wifatiye umwanzuro ngo nuko agiye kuba umugabo,ahubwo usanga iyo byamubase,akomeza iyo myitwarire ahubwo noneho agakaza umurego cyane cyane iyo afite ibigare by’abandi bagabo cyangwa abasore bagendana.
Ubusinzi rero umugabo ashobora kubureka igihe gito cyane kugira ngo yiyoberanye ku mukobwa bagiye kubana ,cyane cyane iyo amubwiye ko bimubangamira ariko bamara kubana akabusubiramo.

Ubusambanyi;Burya nanone umusore wishoye mu busambanyi cyane bukamwokama,biragoye ko ashobora kubureka burundu nyuma yo kuba umugabo,ahubwo nubundi usanga akomeza kubujyamo,wenda akagerageza kwiyoberanya ku mugore babana,ariko iyo ngeso yo ntbwo apfa kuyicikaho.

Amahane;wa musore uzasanga agira amahane,akunda kuvuga nabi no kurwana kuburyo akubita n’umukunzi we,ntibiba byoroshye ko yabireka kuko kugira amahane cyane akenshi usanga biri mu maraso kuburyo ari kamere ye,utapfa kubikuramo nkuko abakobwa bamwe usanga babyibwira,yamukubita batarabana akumva ko ari amashagaga y’ubusore akibwira ko nyuma yo kuba umugabo bizahinduka,ariko akenshi ntabwo bishoboka,ahubwo nibwo noneho agukubita nk’umwana yabyaye.

Ubwiyemezi bukabije ;umusore wiyemera cyane mu busore bwe,ugasanga abantu bose bamuziho ubwiyemezi,n’iyo amaze kuba umugabo ntakimubuza kwiyemera kuko hari ubwo nabyo biba ari kamere kuburyo atapfa kubireka,kabone n’ubwo mwaba mukundana umubwira ko bikubangamira we aba yumva ari ishema rye kuburyo atabireka.

Inama ku kubana n’umusore nk’uyu

Niba uri umukobwa ukaba ukundana n’umusore ufite zimwe muri izi ngeso zamubase,ntukumve ko mugiye kubana ngo umuhindure,usange wirakaza cyangwa umuhoza ku nkeke ngo birakubangamira kuko bishobora kuzamura imibanire mibi mu rugo,ahubwo uzamwakire uko ari,umwereke ko bitagushimisha umuha impanuro ariko utamubwira nabi kandi ubimuganirizeho mu gihe ubona ameze neza,wirinde kumufatirana ari mu bindi,maze buhoro buhoro ashobora kuzafata umwanzuro ku giti cye.

Byaba byiza kandi,igihe umubonyeho izi ngeso mbere y’uko mubana wabona bikabije kandi utazabasha kuzihanganira ugafata icyemezo cyo kutabana nawe,aho kwishyiramo ko muzabana maze ugahangana nawe mu kumuhindura.

Izi nizo ngeso zidapfa guhinduka ku musore zabayeho akarande kandi zidahindurwa n’uko abaye umugabo cyangwa ngo ahindurwe n’umugore babanye atari we wifatiye icyemezo nkuko bamwe mu bagore byabayeho baduhaye ubuhamya.Icyakora umugore ashobora gufasha umugabo guhinduka bitewe n’imibanire bafitanye ariko atishyizemo ko azamuhindura.

NZIZA Paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.