Amakanzu y’amaboko maremare agezweho

Yanditswe: 03-07-2016

Amakanzu y’amaboko maremare agera aho ikiganza gitereye cyangwa akaba agera mu nkokora ni imwe mu myenda igezweho muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu,aya akaba ari amwe muyo tugufitiye uyu munsi kuburyo ubaye yakeneye wayabona bitakugoye,uzi aho uyasanga.

Hari ikanzu ngufi y’umupira y’amaboko maremare agera aho ibiganza bitereye,ikoze nka v mu ijosi kandi igarukiye mu mavi.

Hari kandi ikanzu ndende igera ku birenge y’umupira kandi nayo y’amaboko maremare,ku bakunda imyenda miremire nayo iba nziza

Nanone kandi hari ikanzu y’amaboko maremare ngufi igera mu ntege ikaba yehereye cyane uyambaye kandi ikaba ari umupira.

Indi ni kanzu y’amaboko maremare,nayo ikaba ngufi,igera mu ntege cyangwa umpfundiko,kandi ikaba itaratse.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakanzu nk’aya n’andi atandukanye wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga ari hagati ya 25,000 Rwf na 30,000Rwf.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.