Umumaro wo konsa umwana ugereranyije no kumuha amata

Yanditswe: 04-04-2016

Kubera ubuzima busigaye busaba ko kenshi umubyeyi ataba ari hafi y’umwana we ngo amwonse buri gihe, hasigaye hitabazwa ibisimbura kumwonsa nko kumuha amata y’inka cyangwa se ay’ifu bitewe nayo umuntu ashobora kubona. Ni muri urwo rwego tugiye kureba itandukaniro ry’ibyo umwana wanyoye amata akuramo ugereranije n’uwonse amashereka.

Konsa ntibigira umumaro ku mwana gusa, ahubwo binakagirira nyina. Icya mbere bituma amaraso ava nyuma yo kubyara akama vuba na nyababyeyi ikongera kwiyegeranya, icya kabiri nuko bimufasha gutuma nta ntanga ikura, bityo bikamurinda kubyara indahekana, iyo yonsa neza.

Hano twabakoreye icyegeranyo cyerekana itandukaniro hagati y’amashereka n’amata y’inka. Turavuga kuri poroteyine, ibinure, vitamin n’imyunyu-ngugu. Ibindi nabyo tuzabivugaho.

Poroteyine : amashereka agizwe na poroteyine z’amoko abiri arizo whey na casein. Ugereranyije ni 60-80% za whey na 20-40% za casein. Izi poroteyine zigira akamaro ko kurinda umubiri kwinjirwa an mikorobe no guhangana na zo mu gihe zinjiye (ubudahangarwa).

Gusa iyo casein ibaye nyinshi bitera ikibazo igifu cy’umwana bikagora igogorwa. Muri 100ml z’amashereka dusangamo 0.3g za casein mu gihe mu mata y’inka harimo 2.5g. Urabona ko mu mata y’inka harimo casein yikubye inshuro zirenga 8 iyicyenewe, ariyo iboneka mu mashereka.

Ibinure, amavuta : aya mavuta cyangwa ibinure biboneka mu mashereka bifasha gukura k’ubwonko, gukoresha vitamin zivanga n’ibinure (liposoluble vitamins) kandi niyo soko ya mbere y’imbaraga ku mwana. Ubwinshi bw’amavuta buzatuma umwana agira ubwonko bukora neza. Ibi binure bijya mu bwonko mu gihembwe cya nyuma cyo gutwita, bikanasangwa mu mashereka. Muri 100ml z’amashereka dusangamo 4.2g mu gihe mu mata y’inka harimo 3.8g. biraboneka ko mu mata harimo ibinure bicyeya.

Vitamini : vitamin ziboneka mu mashereka ahanini ziba zijyana n’ibyo umubyeyi yariye. Uko umubyeyi agira izihagije ni nako umwana na we abyungukiramo. Iz’ingenzi ku mwana ni A, D, E na K. ntitwakirengagiza ariko na C,niacin, riboflavin na thiamin gusa yo iyo ibaye nyinshi (B1) bitera ikibazo umubiri, haba no ku bantu bakuru.

Niyo mpamvu umubyeyi akomeza guhabwa izi vitamin nyuma yo kubyara. Mu mashereka habamo 240IU za vitamin A mu gihe mu mata harimo 140IU gusa, byose muri 100ml. harimo 0.01mg za thiamin naho amata akagira 0.03mg. Niacin ni 0.2mg ku mashereka naho amata afite 0.1mg. riboflavin ni 0.04mg naho amata akagira 0.17mg. vitamin C ni 5mg naho amata nta na gacye ni 0mg.

Imyunyu-ngugu : imyunyu ngugu iba mu mashereka iri ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’amata kuko umwana aba ataragira umubiri ubasha kubitunganya neza. Iyo ni nka kalisiyumu, fosifore, sodiyumu na potasiyumu. Abana bahise bahabwa amata bakivuka, ku munsi wa 6 bagaragaza ibimenyetso byo kuyoba k’ubwenge byitwa neonatal tetany.

Ubushakashatsi bwerekanye ko biterwa na fosifore nyinshi iba mu mata y’inka. Kuko mu gihe amashereka aba afite 14mg muri 100ml, amata yo agira 93mg muri 100ml. naho kalisiyumu yo amashereka ni 33mg naho amata ni 118mg.

Nubwo guhora hafi y’umwana bigora kubera akazi, ariko na none nta cyasimbura amashereka kugeza byibuze umwana ageze ku mezi 6. Aho kugura Guigoz, Naan,amata y’inka cyangwa ibindi, washaka uko wajya wikama amashereka ukaba ariyo umusigira kuko birashoboka, ntibitwara amafaranga kandi bifitiye akamaro wowe mubyeyi n’umwana wawe. Ikindi kandi mu gihe umubyeyi nta kindi kintu kimubuza konsa nk’uburwayi n’ibindi igihe cyose ari kumwe n’umwana aba agomba kumwonsa uko umwana ashatse konka.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho uburyo umubyeyi yakoresha mu kubika amashereka akaba ariyo akoresha aho kumuha amata ayo ariyo yose kuko twabonye ko ntacyasimbura amashereka.

Byatanzwe na Biramahire Francois, impuguke mu mikoreshereze y’imiti

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe