Igitoki kirimo isambaza
Ibikoresho ku bantu
- Igitoki cyiza cyoroshye 2kg
- Sereli agace k’umufungo
- Poivron 2
- Isambaza zumishije mu mavuta garama 200
- Inyanya 3
- Sorwatom 1
- Ibitunguru 2
- Puwaro 3
- Umunyu
Uko bikorwa
- Hata igitoki ugishyiremo amazi arenyeye utereke ku ziko
- Kata imboga zose uze kuzishyiramo igitoki cyatogose kuko atari byiz akuzicanira cyane
- Shyiramo umunyu wongeremo sereli, poivron, puwaro, ibitunguru, n’inyanya
- Bimaze kongera gutogota wongeramo sorwatom
- Bwa nyuma igitoki kiri hafi gushya habura iminota 15 ngo ugikureho ushyiramo isambaza kugirango utazishyiramo mbere zigashwanyagurika
- Bikureho bitarakama cyane hakirimo isosi
- Icyitonderwa : Kugirango iki gotoki kize kuryoha ugitekesha umuriro muke cyane kandi ugashyiramo umunyu muke kuko hari ubwo mu isambaza uba urimo.
Gracieuse Uwadata