Igitoki kirimo isambaza

Ibikoresho ku bantu

  • Igitoki cyiza cyoroshye 2kg
  • Sereli agace k’umufungo
  • Poivron 2
  • Isambaza zumishije mu mavuta garama 200
  • Inyanya 3
  • Sorwatom 1
  • Ibitunguru 2
  • Puwaro 3
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Hata igitoki ugishyiremo amazi arenyeye utereke ku ziko
  2. Kata imboga zose uze kuzishyiramo igitoki cyatogose kuko atari byiz akuzicanira cyane
  3. Shyiramo umunyu wongeremo sereli, poivron, puwaro, ibitunguru, n’inyanya
  4. Bimaze kongera gutogota wongeramo sorwatom
  5. Bwa nyuma igitoki kiri hafi gushya habura iminota 15 ngo ugikureho ushyiramo isambaza kugirango utazishyiramo mbere zigashwanyagurika
  6. Bikureho bitarakama cyane hakirimo isosi
  7. Icyitonderwa : Kugirango iki gotoki kize kuryoha ugitekesha umuriro muke cyane kandi ugashyiramo umunyu muke kuko hari ubwo mu isambaza uba urimo.

Gracieuse Uwadata