Broccolis zirimo inyama z’inkoko
Yanditswe: 05-04-2016
Broccolis ni imboga ziboneka mu masoko y’ino mu Rwanda zikaba ari imboga nziza zigaragara neza kandi zigategurwa mu buryo bworoshye. Bumwe mu buryo wazitegura, harimo kuzitekana n’inyama z’inkoko.
Ibikoresho
- Broccolis 2 nziza
- Inyama z’inkoko zifafite amagufa garama 700
- Inyanya 4
- Sereli utubabi 4
- Karoti 2
- Ibitunguru 2
- Ibiyiko 2 by’amavuta akomoka ku bimera
- Tungurusmu udusate 2 dusekuye
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
- Shyira amvuta mu isafuriya nini ushyiremo inyama uzikarange kugeza zihinduye irangi
- Igihe inyama ziri ku ziko ku rindi ziko utogose karoti na broccolismu mazi arimo umunyu bimareho iminota 5
- Bikureho ubishyire ku ruhande
- Muri za nyama ongeramo igitunguru, tungurusmu na sereli
- Bimaze guhindur airangi wongeremo za broccolis na karoti
- Bivange ushyiremo inyanya
- Shyiramo umunyu na poivre wumve ko aribyo ubundi upfundikire ku muriro muke bimare ho iminota 15 ubone kubikuraho
Gracieuse Uwadata