Uko wafasha umukunzi wawe igihe yagize ihungabana

Yanditswe: 08-04-2016

Birashoboka ko umusore mukundana cyangwa uwo mwashakanye ashobora kugira ikibazo cy’ihungabana cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi ugasanga utazi neza uburyo wamufasha ariko hano hari uburyo bwiza wafasha uwo wagize icyo kibazo cy’ihungabana.

Uburyo bwiza bwo gufasha abahungabanye ni ukubafasha kugaragaza no kuvuga bya bintu bibi byose bibuka : ibyo babonye, ibyababayeho n’uko bamerewe.

Dore uburyo wakoresha ngo ufashe bene uwo muntu

1.Kuganira n’umuntu ku byamubayeho mu ntambara, mu buhunzi no muri iki gihe.

  • -Umwereke ko umwumva, kandi ko ibyo akubwira bitaguteye kwiheba no kugira ubwoba.
  • -Mushobora kubiganira muri babiri mu muryango cyangwa benshi nko mu mashyirahamwe cyangwa se mw’ishuri.

Muri ubu buryo bwose tumaze kuvuga, wahitamo ubwo ubona bukworoheye.
Nuganira n’umuntu ku bintu bibi byamubayeho, birumvikana ko azongera kubabara, ndetse ashobora no kurira. Nawe ubwawe uzumva ushegeshwe n’agahinda. Ariko ni ngombwa kwiyumvisha ko aribwo buryo bwa mbere bwo gufasha uwahungabanye.

Si ukuvuga ko icyo kiganiro kibabaje ari cyo cyahoraho, ariko ni ngombwa rwose ko igihe
umuntu ashaka kugira uwo abiganiraho yabona ushobora kumutega amatwi.

2. Kumukura mu kivunge cy’abantu agashyirwa ahantu hatuje kandi hiherereye

Igihe ubonye umuntu agaragaje ibimenyetso bikomeye by’ihungabana ari umukunzi wawe cyangwa undi wese,ukabona afite agahinda kenshi,yikanga,ataguma hamwe,akoma akamo,ntukamuhunge ahubwo wamushyira ahantu hiherereye ukamutega amatwi,maze ukamuhumuriza.

3.Kumushyikiriza inzego z’ubuvuzi

Iyo umuntu yagize ihungabana rikomeye ibyo byose twavuze haruguru bikanga,ni byiza ko mwihutira kumugeza ku kigo nderabuzima,ku bajyanama b’ubuzima,ku bitaro by’akagari biri hafi,kukigo gifasha abafite ibibazo binyuranye byo mu mutwe ( SCPS),ibitaro by’ indwara zo mu mutwe by’i Ndera

Aho hose tuvuze hari abajyanama b’ihungabana, abakangurambaga b’ihungabana,
abaforomo n’ abaganga bahuguriwe ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Niba rero umukunzi wawe agize ikibazo muri kumwe yaba umusore mukundana cyangwa uwo mwashakanye ntukabure icyo ukora ahubwo uzamufashe muri ubu buryo tumaze kuvuga,kandi si ku mukunzi wawe gusa kuko uku ni nako wafasha undi muntu wese wagize ikibazo cy’ihungabana.

Twifashishije inyandiko ikubiyemo ikiganiro cyirambuye cya komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe