Igitoki kirimo lentilles

Lentilles ni ubwoko bw’ibishyimbo ariko two tuba ari duto cyane kurusha amashaza. Usanga iyo udutetse mu gitoki turyoha cyane kandi mu ma super market acuruza ibintu byo hanze no mu bagorozi bacuruza imiti ya Kinyarwanda bakunze kuba bazifite kandi ziboneka ku giciro kiza hagati ya 1000 na 1500 ku kiro.

Dore uko wategura igitoki kirimo lentilles
Ibikoresho ku bantu 4

  • Igitoki 1kg
  • Lentilles garama 200 ( zirabyimba cyane uteka duke)
  • Inyanya 4
  • Puwaro 3
  • Igitunguru 1
  • Poivron 2
  • Cube magi 2
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Reba ko lentilles nta mwanda urimo uzishyire ku ziko mu mazi make kuko zishya vuba nko mu gihe amashaza y’urunyogwe ahira
  2. Igihe lentilles ziri ku ziko utunganye ibikoresho bindi ; hata igitoki, ukate igitunguru, puwaro na poivron
  3. Lentilles zimaze gushya ariko zitarahwana cyane zikureho
  4. Shyushya amavuta make ushyiremo inyanya
  5. Sukamo igitoki uvange
  6. Igitoki kimaze gufata umuriro usukemo amazi arengeye bitogote
  7. Shyiramo umunyu, igitunguru, puwaro na poivron
  8. Bireke bitogote iminota 10
  9. Sukamo za lentilles wari washyize ku ruhande upfundikire kugeza bihiye neza