Kuboneza urubyaro bigiye kubatandukanya

Yanditswe: 18-04-2016

Abanyarwanda bashishikarizwa kuboneza urubyaro ndetse bagasabwa kubyumvikanaho hagati y’umugore n’umugabo ku bijyanye n’uburyo bazakoresha nyamara kuri bamwe hari ubwo usanga bananirwa kumvikana ndetse bikaba byanakurura amakimbirane mu mibanire yabo. Umwemu miryango ifitanye amakimbirane twaganiriye n’umugore waho avuga ko yumva ageze ku rwego rwo kumva ashaka gutandukana n’umugabo kubera kutumvikana ku buryo bwo kuboneza urubyaro.

Yagize ati : “ Ndubatse ndi umubyeyi w’abana bane umugabo wanjye ni umwarimu mu mashuri abanza nanjye narangije amashuri yisumbuye ariko sinabonye ubushobozi bwo gukomeza kwiga ncuruza amata n’icyayi.

Mbere yo gushyingiranwa n’umugabo wanjye twabanje kuvugana abana tuzabyara ariko ntitwavugana uburyo tuzakoresha mu kuboneza urubyaro, ibyo byo numvaga tuzabivuganaho nyuma tumaze kubana. Ubwo twari twaravuganye ko tuzabyara abana batatu ariko ubu dufite bane nabo mbona bashobora kurenga bitewe nuko twananiwe kumvikana ku buryo bwo kuboneza urubayaro twakoresha.

Abana batatu ba mbere bavutse ari indahekana bandushya kubarera kuko numvaga twakoresha uburyo bwa karemano( naturel) kuko ntinya buriya buryo bukoresha imisemburo bw’inshinge n’ibindi kuko numvaga ababikoresha bavuga ko bubagiraho ingaruka, ariko umugabo wanjye namubwiraga ko ngeze mu gihe cy’uburumbuke akanga kubyumva bituma mbyara abana b’indahekana uko ari batatu wagirango barangana.

Maze kubyara abana batatu noneho naravuze nti reka ngerageze uburyo bw’inshinge ndazikoresha ziranzengereza nkava cyane nabwo umugabo arivumbura ngo ngende kuzikuzamo ngo n’ubundi nazishyizemo tutabivuganye. Ubwo nari nagiye kuzishyiramo mwihishe kuko we avuga ko nta buryo na bumwe ashaka ko twakoresha, mbese nawe agira ubwoba bw’ingaruka uburyo bw’imisemburo bwazangiraho ariko na none ntabasha kwihangana ngo dukoreshe uburyo gakondo.

Ubwo nakomeje kuva cyane inshinge ndazireka nabwo ndongera ndasama mba mbyaye umwana wa kane. Mu by’ukuri nta bushobozi dufite bwashobora kurera abana barenze bane kuko n’ubu mba mbona bitoroshye kubabonera ibyangombwa byose no kubishyurira amashuri.

Nagerageje kuganiriza umugabo wanjye ariko ntanyumva ngo byibura tugerageze gukoresha uburyo bwa karemano( naturel). Nsigaye mfite ubwoba bwo gutwita undi mwana ku buryo numva ahubwo umugabo namuta aho gukomeza kubyara abana ntazashobora kurera.

Mungire inama

Agasaro

Ibitekerezo byanyu

  • ni mumugire inama rwose kuko icyo kibazo kirakomeye kandi siwe wenyine hari na bandi

  • ariko mada icyo gitekerezo ufite urumva cyubaka urugo cyangwa kirarusenya .icyambere washatse umugabo ugiye kuzajya umugandukira kucyo akwaka cyose .icya kabiri warugiye kubyara. ubwose iwanyu iyo bajya muri onapo baba barakubyaye ?ngo urata urugo ujyende ?jyenda abandi bazinjire.guma murugo imana niyo ibijyena.ubuse uwo babaze inshuro 7 kubana bose yabyaye ko acecetse ko atavuye murugo ubuse imana ntimushyigikiye nkugiriyinama wenda wasanga arinjye babaze izo nshuro zose.

  • Umva mama iyumugabo atitaye kubanabe uramureka gusa komeza wihangane gusa nawe azageraho abonukuri

  • UVa madam ungyende kwa muganga barebe ubindi buryo wakoresha kuriganiza urubyaro ntibagushuke umugore niwe uvunika abyara ! uburiganize atabizi ntakindi ubaze urere abo nubona ubushobozi uzabyara undi cyera.ntutabikora niwowe uzicuza igaruka za onapo zirahari ariko ntanumwe urapfa twese nizo ndukoresha.ugire ubwengye ariko ntuve murugo rwawe.

  • Uyu Josee se akubwiye iki ? Wanditse ngo ugire mugenzi wawe inama cg wanditse ngo umubwire ko hari abamurusha ibibazo. Abo ni akazi kabo bazajyishe inama ukwabo.

    madame rata, komeza kuganiriza umugabo wawe umuha ingero zimwereka ubushobozi bukeya bwanyu. Gabanya umusanzu utanga mu gushakira abana ibikoresho bakeneye. Simvuze ngo ubireke burundu ariko jya utegereza ku munota wanyuma umugabo yashobewe umubwire ko uyagujije kandi ko mugomba kuyishyura itarenze.... muri make mubize icyuya abone ko ari ngombwa guteganyiriza abana.
    ikindi wakora ni ugushaka umujyanama wubuzima uzabasura iwanyu, yaza avuga ko ari muri gahunda ya leta, hanyuma akabaganiriza ibyerekeranye no kuringaniza urubyaro.
    Ikindi nkubwira nuko imibiri yabantu itandukanye : mu gihe inshinge zakugwa nabi, ibinini cg se sterilet byakugwa neza. muri make umuntu agerageza uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro kugeza igihe abonye ibimugwa neza. hari abo byorohera ariko hari abagira utubazo mu ntangiriro.
    nakugira inama yo gushakla uburyo uba ukoresha kuko abana bane ni abo cyane cyane iyo urimo kugira ibibazo byo kubitaho.
    kandi ushobora gushaka abantu wizeye mu miryango yanyu yombi bashobora kumugufasha mukabiganiraho bakamuha ingero nibisobanuro zibyo bavuga. urambabarira kubivuga ariko imyumvire nkiy’umugabo wawe iba ivanze nubujiji. Nubwo yize ariko imitekerereze ye iracyakerereje.
    amahirwe masa ariko nkumugore ufate ingamba zigufasha utisenyeye.

  • Ubwo se mada iyo ugerayo ukabura urubyaro ubu niho uba useka ?
    Tuza ubyare kuko wagize umugisha twe agahinda karatwegetse twabuze numwe wowe urabinuba uwabanyihera nashima Imana niyo baba icumi.

  • mada,baragushuka kurera biravuna bisaba ubushobozi.hindura uburyo wakoresheje hanyuma ugire kwihangana minuet on in so uhisemo byibuze amezi atandatu ubone gusubira kuwagufashije.Kandi ujye ufata imyanzuro.Uzi umwana kugusaba ikintu ukakibura ?,urababara.naho umugabo ni UMUGABO,n’umugore akaba UMUGORE.

  • Josee iyo nama uri kumugira siyo akomeze ababyare se adafite icyo kubareresha bigende gute ? uzikubona umwana yaburaye yabuze icyo kurya ari kurira ? ubuzima bwubu burahenze cyane. Inama namugira niyo kwegera umuganga amubwire ibyamubayeho then amujyire inama y’icyo yakora.

  • Ariko MANA we nta heza hisi koko, umwe ati’nabuze urubyaro niyo nabona icumi’’, undi ati’’bananiye kubarera’’, MANA haza kwifuza kwa buri wese pe.

  • ushobora kuringaniza ukavuza menshi none urumva kuba irimbi ryaban base aribyo byiza inama nakugira wiba umupfapfa senga Imana izaguha ibyo ubareresha Uzi yaragennye ko uzabyara bangahe ? hanyuma se uyirusha ubwenge yego bazakura bigoye ark wisenya

  • UMVA UZAKORESHE AGAPIRA KO MU MURA(DIU)

  • kuba waragerageje inshinge zikakugwa nabi ntibivuga ko wenda utunini natwo byaba uko cga ubundi buryo.Gusenya kubera iyo mpamvu ntibyaba byiyubashye kandi n’abo umaze kubyara waba ubahemukiye.Reba kure.
    Naho wowe utarabonye urubyaro ihangane arko na none uyu nawe afite ikibazo gerageza kumwumva.Umubyaye ukananirwa kumurera akajya kurara muri ruhurura byagushimisha ?utekereza se ko bariya bana barara ku muhanda badafite ababyeyi ?barabanga se ?oyaaaa,babuze icyabatunga

  • kuba waragerageje inshinge zikakugwa nabi ntibivuga ko wenda utunini natwo byaba uko cga ubundi buryo.Gusenya kubera iyo mpamvu ntibyaba byiyubashye kandi n’abo umaze kubyara waba ubahemukiye.Reba kure.
    Naho wowe utarabonye urubyaro ihangane arko na none uyu nawe afite ikibazo gerageza kumwumva.Umubyaye ukananirwa kumurera akajya kurara muri ruhurura byagushimisha ?utekereza se ko bariya bana barara ku muhanda badafite ababyeyi ?barabanga se ?oyaaaa,babuze icyabatunga

  • Ariko se wowe wiyise Joanna ntabwo uziko kubeshya Ari icyaha Imana yanga ? None urashuka mugenzi wawe ngo ajye abeshya umugabo ko yagujije amafaranga ? Ibyo rwose ni ubupagani ni ugusenya utabizi. Ibyo ni ukwiremera ubucocero, urubyaro rutangwa n’Imana uyu mudamu nasenge Imana izamubwira icyo gukora.

  • ibitekerezo n’ibyinshi,iyo ikibazo kitakuriho wunva byoroshye mu genzi wacu araremerewe naho mwebwe aho ku muba hafi murimo muramusesereza koko !Madame biragoye kunva uburyo ubabaye ariko gerageza uganire n’umugabo wawe ugereke ho amasengesho menshi UWITEKA azaguhitiramo uburyo bwo kuringaniza urubyaro bikunogeye wowe n’umugabo wawe kandi ntagucirana urubanza.komera kandi wiyegereze DATA WATWESE WO MU IJURU.

  • Niba wizera Imana ko ishobora byose , uzasenge Imana uyibwire ikibazo ufite ku rubyaro aho kuyibwira ko ushaka umubare uyu n’uyu w’abana : Niba ari ikibazo cy’ubushobozi bwo gutunga no kubarera Imana irabufite , niba ari ikibazo cy’umubiri nacyo ukibwire Imana . Hari abanga kubyara ariko nta n’impamvu batanga ku Mana.

  • umva mama kubera ko naturel utayishobora wenyine umugabo atagufashije koresha sterilet ntangaruka zo kuva igira ubundi umwihorere urengere abo wabyaye kdi Imana izagushoboza

  • Muraho,uzakoreshe agapira ko mumura cg ibinini nabona ntangaruka bikugizeho azakureka,kuko nawe nawe icyo yifuza nuko wabaho neza,ntucuke intege kandi ukomeze gusenga.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe