Amasakoshi y’imigozi migufi agezweho n’uko wayabona

Yanditswe: 24-04-2016

Muri iyi minsi hagezweho amasakoshi y’abakobwa n’abadamu aringaniye kandi afite imigozi migifi,kuburyo isakoshi ushobora kuyifata mu ntoki cyangwa ku kuboko aho guhora uyitwaye ku rutugu gusa kubera imishumi yayo miremire cyane.

Muri iyi minsi hagezweho isakoshi y’uruhu ikomeye y’ibara rimwe,ikaba ifite imigozi migufi kandi igaragara nk’itubutse,ifite n’umwanya munini imbere.

Hari kandi isakoshi y’uruhu rubengerana,nayo ikaba ifite imigozi migufi kandi ikoze nk’agakapu,kuburyo ubona isa n’ibyimbye n’iyo nta kintu kirimo,ndetse n’imashini yayo itereye inyuma cyane.

Hari nanone isakoshi ifite uruhu rugaragara nk’urworoshye inyuma,nayo ikaba ifite imigozi migufi kandi ari ibara rimwe,ikaba nayo iteyeho imashini igaragarira inyuma cyane idatebeyemo imbere.

Indi ni isakoshi iringaniye ifite marike ya MK nayo iba ifite imigozi ijya kuba migufi kandi inanutse n’uruhu rugaragara nk’urworoshye inyuma.

Ngayo amasakoshi y’abadamu n’abakobwa bashobora gutwara ahantu hose,haba ku rugendo,gusenga,ku kazi n’ahandi kandi ukaba utwaye isakoshi igaragara neza.

Twabibutsa ko uwaba ashka imwe muri aya masakoshi ndetse n’andi yose agezweho yaduhamagara kuri 0788506370/0784693000,tukamurangira aho yayasanga cyangwa akatwandikira kuri email;nzizapassy@gmail.com.
Igiciro cy’ayo masakoshi kiri hagati ya 35,000frw na 50,000frw.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.