Abakobwa 5 bahatanira kuba nyampinga mu ikoranabuhanga

Yanditswe: 26-04-2016

Mu bakobwa biga iby’ikoranabuhanga bagera ku 130 bitabiriye irushanwa ngarukamwaka ryo gushaka nyampinga mu ikoranabuhanga, Ms.Geek rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, batanu ba mbere bazahatana ku munsi wa nyuma bamenyekanye.

Batanu ba mbere batoranyijwe ni Ange Uwambajimana wo muri Tumba Technical College, Faridah Umutoni wiga muri Akilah Institute for Women, Samantha Manywa Pauline wo muri Gashora Girls Academy, Lisa Kirezi Noella wiga muri Gashora Girls Academy na Rosine Mwiseneza wiga muri Kepler Kigali University.

Iri rushanwa ritegurwa n’ihuriro ry’abakobwa n’abagore b’inzobere mu ikoranabuhanga bibumbiye mu muryango udaharanira inyungu wa Girls in ICT Rwanda, ugamije gukangurira abakobwa n’abagore gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda hifashishije ikoranabuhanga

Ms. Geek y’umwaka wa 2016 yitabiriwe n’abakobwa basaga ijana na mirongo itatu baturutse mu mashuri yisumbuye atandukanye, amashuri y’imyuga na Kaminuza mu mashami y’ikoranabuhanga.

Mu biyandikishije bakanerekana imishinga bafite mu gushaka ibisubizo bya bimwe mu bibazo u Rwanda rufite, hatoranyijwe batanu ba mbere bagomba kuzahatana kuwa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016 ku munsi wa nyuma wa Ms.Geek 2016 mu muhango uzabera kuri Camp Kigali.”

Umukobwa uzaba uwa mbere azahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri, uwa kabiri ahabwe miliyoni imwe naho uwa gatatu ahembwe ibihumbi magana atanu.

Uretse amafaranga, bazanahabwa ibihembo birimo guhabwa amahugurwa atandukanye ndetse bamwe bakazanafashwe kubona aho bakorera imenyereza mwuga n’ibindi.

Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanywe na Mutesi Vanessa icyo gihe akaba yari afite umushinga yanditse wo gukora application yo gufasha abana b’abanyeshuri kubona ibitabo byose byo mu ishuri kuri server iba ibifite.

Mu mwaka wa 2014 ho ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere, ryegukanywe na Nancy Sibo wari watanze umushinga wa Mobile Cow ushobora kwifashishwa muri gahunda ya Gririnka Munyarwanda.

Irushanwa rya Ms.Geek Rwanda ritegurwa hagamijwe gushikariza igitsinagore kwitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga no kubishishikariza bagenzi babo.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe